Indege ya Kajugujugu yari itwaye umukuru w’igihugu cya Colombia, Iván Duque Márquez, yarashweho amasasu ubwo yazengurukaga mu gace kari hafi n’umupaka w’icyo gihugu na Venezuela.
Perezida Iván Duque yari mu Karere ka Cúcuta kari mu Ntara ya Norte de Santander,ari kumwe na Minisitiri w’Ingabo, uw’umutekano w’igihugu na guverineri w’iyo ntara ubwo baraswagaho.
Umuvugizi wa Perezidansi ya Colombia, avuga ko nta muntu wasize ubuzima muri icyo gitero.
Perezida Duque yamaganye ibyabaye avuga ko ari “igitero cy’ubuhemu”, anavuga ko nta bwoba atewe “n’ibi bikorwa bibi by’iterabwoba”.
Ikinyamakuru Semana, cyanditse ko abari muri iyo ndege bumvise ikintu gikubita moteri y’iyo kajugujugu ubwo yari iri kujya ku butaka.
Inyeshyamba za Armée de libération nationale/National Liberation Army (ELN) nizo bizwi ko zirwanira mu gace ka Cucutambo hafi na Venezuela gusa nta ruhande rurigamba iki gitero.