Mu rugamba inyeshyamba za TPLF zihanganyemo n’ingabo za Leta ya Ethiopia, n’ubwo hari hashize iminsi hari agahenge hagati y’izi ngabo n’inyeshyamba ,imirwano yongeye kubura muri iyi minsi k’uburyo mu ijoro ryakeye ingabo za leta ya Ethiopia zigambye ko zahanuye indege yari igemuriye izi nyeshyamba intwaro.
Mu nkuru dukesha Africa Nation ivuga ko Iyi Indege yarasiwe hejuru ya Humera y’Amajyaruguru y’iki gihugu ubwo yinjiraga mu kirere cya Ethiopia ivuye muri Sudani.
Ibi kandi byemejwe n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa by’ingabo z’Igihugu cya Ethiopia, Maj Gen.TesfayeAyalew
Uyu muyobozi wa Gisirikare kandi yakomeje avuga ko iyi indege yahanuwe n’ingabo zirwanira mu kirere cya Ethiopia ahagana mu ma saa yine z’ijoro ku isaha yaho, gusa Kugeza ubu ntiharamenyekana nyiri iyi ndege .
Umwe mu bayobozi bo mu ngabo za Ethiopia yatangaje ko igihugu kiri maso kandi ko cyiteguye kukirinda igihe icyo aricyo cyose.
UWINEZA Adeline
Intambara zose zibera muli Afrika,ni abenegihugu baba barwana hagati yabo (civil war).Nyamara byitwa ko abasirikare baberaho kurwanya uteye igihugu.Nicyo gituma bitwa “ingabo z’igihugu” (the country shields).Umuririmbyi wo muli Congo Brazzaville witwa Casimir Zao Zoba yararirimbye ati:”Nimujugunye intwaro zanyu.Twimakaze urukundo tureke kurwana”.Aho kumva iyo nama,ibihugu byongera military budget,bigakora ibitwaro byasenya isi yose mu kanya gato,abantu bose bagashira.Military Defense Budget y’ibihugu byose,igera kuli 2 Trillions USD.Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,ku munsi w’imperuka Imana izatwika intwaro zose zo ku isi,ikureho intambara.Kuli uwo munsi kandi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Uwo niwo muti rukumbi w’intambara zimaze guhitana abantu barenga 1 billion (milliard) kuva Muntu yaremwa. The sooner the better.