Ku munsi wejo kuwa Kabiri tariki ya 29 ukuboza 2020 indege yo mu bwoko bwa Kajugujugu y’igisirikare cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo ( FARDC ) yaburiwe irengero kugeza magingo aya hakaba hataramenyekana irengero ryayo.
Amakuru aturuka mu buyobozi bukuru bw’ingabo za Congo FARDC zibarizwa muri zone ya gatatu ikorera mu gace ka Ituri avuga ko iyo Kajugujugu yahagurutse ku kibuga cyindege cya Buniya yerekeza Kisangani mu gace ka Tshopo itwaye bamwe mu ba ofisiye b’ingabo bo muri zone ya gatatu y’ingabo za FARDC bari bavuye mu butumwa bw’akazi muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Rwandatribune ukorera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru Gen Alengbia Nzambe umuyobozi mukuru w’ingabo za FARDC muri zone ya gatatu y’ingabo za FARDC yagize ati:
” Imwe muri Kajugujugu y’ingabo zacu yarimo bamwe mu ba ofisiye yaburiwe irengero ku munsi wejo tariki ya 29 ukuboza 2020. Hari nyuma yaho yarimaze guhagurukira ku kibuga k’indege cya Buniya maze ubwo yari igeze mu gace ka Niami yerekeza Kisangani nibwo yaburiwe irengero. Ubu tukaba twatangiye igikorwa cyo kuyishakisha no gukora iperereza ku cyaba cyateye kuburirwa irengero kwayo.”
Gen Alengbia Nzambe yirinze kugira icyo atangangaza ku mpamvu yihishe inyuma yo kuburirwa irengero kw’iyi Kajugujugu maze avuga ko ubuyobozi bw’ingabo za FARDC muri zone ya Gatatu buri gukora iperereza k’uburyo mu minsi ya vuba buzatangaza ikizaba cyavuyemo.
Ubusanzwe igisirikare cya Congo FARDC gisanzwe kifashisha indege z’intambara zo mu bwoko bwa Kajugujugu mu guhashya imitwe y’inyeshyamba ibarizwa mu duce twa Ituri na Beni
Hategekimana Claude