Mu gihe ingabo z’Umuryango wa SADC ziteguye koherezwa mu burasirazuba bwa DR Congo, zishobora kwisanga zihanganye n’Umutwe wa M23 nawo wamaze gutangaza ko izi ngabo niza zirwana biteguye huhangana nazo .
Kimwe mu bikomeje gutera impungenge, ni Ingabo z’Umuryango wa EAC zishobora kuva muri DR Congo mu gihe kitarenze amezi atatu zigasimburwa niza SADC, nazo ziteguye guhita zerekeza mu burasirazuba bwa DR Congo.
Igihugu cya Kenya gisanzwe gifite umubare munini w’Abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango wa EAC mu burasirazuba bwa DR Congo, cyatangiye imyiteguro yo gukura ingabo zacyo muri iki gihugu.
Amakuru yo kwizerwa aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yanemejwe n’ikinyamakuru “Agora- Grands-Lacs”, avuga ko Perezida William Ruto, agiye kohereza intumwa ze i Kinshasa , kugirango zitangire ibiganiro n’Ubutegetsi bw’iki gihugu , bitewe n’uko Kenya yifuza gukura ingabo zayo mu burasirazuba bwa DR Congo vuba na bwangu.
Ibi biraterwa n’uko Ubutegetsi bwa DR Congo, bwakunze gushinja ingabo za Kenya kubogamira k’uruhande rwa M23 aho kuyirwanya, mu gihe izi ngabo zivuga ko ataricyo cyazizanye ,ahubwo ko zifite inshingano yo guhagarara hagati y’impande zihanganye (Zone tampo) ,kurinda umutekano w’Abaturage no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ya Luanda na Nairobi.
Nyuma y’iki kifuzo cya Kenya ishaka gukura Ingabo zayo muri DR Congo, andi makuru avuga ko n’ibindi bihugu byo mu muryango wa EAC byohereje ingabo mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo , nabyo bishonora gufata umwanzuro wo gukura Ingabo zabyo muri iki gihugu, dore ko n’ubusanzwe ,zitigeze zishimirwa ncyangwa ngo zigirirwe ikizere na Guverinoma ya DR Congo kuva zahagera ndetse manda yazo ikaba isigaje amezi atagera kuri atatu.
Ingabo za SADC zishobora guhita zisimbura iza EAC zigasakirana na M23
Mu gihe ingabo za EAC zaba zivuye mu burasirazuba bwa DR Congo zidakemuye amakimbirane ari hagati ya Guverinoma ya DR Congo n’Umutwe wa M23, zishobora gusimburwa n’iza SADC nk’uko byakunze kwifuzwa n’Ubutegetsi bwa Kinshasa budahwema kugaragaza ko arizo bufitiye ikizere kurusha iza EAC .
Kinshasa yifuza ingabo ziza guhashya umutwe wa M23 aho guhagarara hagati , ari nacyo yapfuye n’ingabo za EAC mu gihe iza SADC, zakunze kubogamira k’uruhande rwa Kinshasa kuva mu ntambara yakabiri ya DR Congo ,yatangiye mu 1998 aho uwahoze ari perezida w’iki gihugu Laurent Desire Kabila, yari ahanganye n’imitwe nka RCD-Goma wari ushigikwe n’u Rwanda n’undi wa MLC wari ushigikiwe na Uganda.
Haribukwa kandi ibyabaye mu 2013 ,ubwo ingabo za bimwe mu bihugu bigize umuryango wa SADC zirimo iza Malawi, Afurika y’Epfo na Tanzani zifatanyije na MONUSCO hamwe na FARDC , zagize uruhare rukomeye mu kurwanya M23, byaje kurangira abarwanyi b’uyu mutwe, bamwe bahungiye muri Uganda ari nabo bari benshi, abandi bacye basigaye bahungira mu Rwanda.
Umuryango wa SADC kandi, wakunze gushigikira ikifuzo cya DR Congo, cyo kugaba ibitero ku mutwe wa M23 ndetse amateka akaba ashimangira umubano utari mwiza, wakunze kuranga uyu muryango n’imitwe y’Abanye congo bavuga Ikinyarwanda uko yagiye isimburana(RCD-Goma, CNDP na M23) .
Abakurikiranira hafi ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo, bavuga ko mu gihe Ingabo za SADC zagera mu burasirazuba bwa DR Congo zigasimbura iza EAC, zishobora kwisanga mu mirwano ikomeye na M23 ,bitewe n’uko kenshi zakunze kugaragaza kubogamira ku butegetsi bwa DR Congo .
Ibi kandi bisa nkaho Umutwe wa M23 wamaze kubyitegura ,nk’uko biheruka kwemezwa na Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare mu kiganiro aheruka kugirana na Rwandatribune.com mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kamena 2023.
Icyo gihe, Maj Willy Ngoma, yavuze ko “Ingabo za SADC niziza zirwana, zizasanga M23 yaraziteguye neza ndetse ko bazahangana bikomeye kuko iyo ntambara M23 izayifata nko kurwanira kubaho “
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com