Umwe mu bashinze itorero rya Pentekote mu Buhinde wari umaze imyaka igera icumi ari umushumba,umuryango we ndetse n’abari abayoboke be bagera kuri 50 bagarutse ku myizerere Gatolika barabatizwa.
Sajith Joseph, ufite imyaka 36, n’itsinda yakuye mu itorero ry’abapenteko babatijwe ku ya 21 Ukuboza muri Katedrali ya Mutagatifu Mariya i Punalur muri leta ya Kerala yo mu majyepfo y’Ubuhinde.
Yavuze ko yaje guhindura imyemerere abitewe no kubona ko hari “icyuho” mu mateka y’Abaporotesitanti.
Yagiz ati: “Kwiga amateka y’Itorero byatumye ntekereza ku myizerere nari mfite.inyigisho zatumye ntekereza ubwa kabiri kubyerekeye Gatolika na Tewolojiya Gatolika. Rero, imyizerere yanjye ya tewolojiya yatumye ngaruka kuri Gatolika na Kiliziya Gatolika.”
Joseph yakundaga kubwiriza ubutumwa bw’itorero rye abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook rufite abamukurikira barenga miliyoni 2 barurwa mu bihugu 30 byo ku isi.
Ni umwe mu bashumba bamamaye kandi mu gutanga ibiganiro by’ivugabutuma binyuze kuri televiziyo.
Joseph yavuze ko azakomeza gukoresha urubuga rwe rwa Facebook n’ibiganiro kuri televiziyo mu gufasha abari abayoboke be guhindura imyemerere bakagana kiliziya Gatolika.
Ibiganiro bye bikunze kwibanda ku kwita ku bidukikije nk’indagizo ikiremwa muntu yahawe n’Imana bikurirwa n’umubare munini w’abo mu yandi matorero y’abaporotesitanti, aba Orotodogisi bo mu burasirazuba,Abahindu ndetse n’abayisilamu.
Yavuze ko ashaka gukomeza ubwo buryo bw’ivugabutumwa mu ndangamuntu nshya ya kiliziya Gatolika kugira ngo afashe abashaka guhinduka bayigana.
Joseph yashinze itorero rya pentekote ryitwa Grace Community Global mu 2011.
Fr. Prasad Theruvath, wari umunyamabanga wa komisiyo y’abepiskopi ba Kerala niwe wasimbuye Joseph Sajith ku buyobozi bw’itorero Grace Community Global.
Fr,Prasad yahawe inshingano zo gukomeza ibikorwa n’imihango yo kuramya Imana ndetse n’amateraniro ya buri ku cyumweru nk’uko byari bisanzwe.
Joseph yari umuntu udasanzwe mu matorero ya pentekote mu gihugu cy’ubuhinde kuko yafatwaga nk’inkingi ibumbatiye ubumwe muri yo binyuze mu biganiro yatanga.