Bernard Rugwiro Habyarimana, umuhungu wa Habyarimana Juvenal wabaye Perezida w’u Rwanda, aheruka gusohora indirimbo yise ”Imfura” aririmbira se, none yateje impaka.
Muri iyi ndirimbo humvikanamo amagambo ataka perezida Habyarimana Juvenal aho avuga ko Imana yabyaye imfura, irayirerera, iyiha ubutwari, ubwenge, ubugwaneza, ikinyabupfura ndetse ngo ubutumwa yahawe n’imana ibwuzuzanya urukundo n’ubwitange ngo Imana irishima, ngo iyo mfura inashimangira ubumwe n’amahoro by’abanyarwanda.
Nubwo uyu muhungu wa Habyarimana Juvenal yumvikana avuga se ibigwi, bamwe mu bakurikiye iyi ndirimbo bemeza ko yuzuye amarangamutima gusa, ngo kuko ubutegetsi bwa se Habyarimana Juvenal bwaranzwe n’amacakubiri ashingiye ku turere n’amako aho abakomokaga mu Bushiru mu kiswe “akazu k’Abashiru” agace Habyarimana akomokamo, ari bo bari barikubiye ubutegetsi bwose n’ibyiza by’Igihugu, mu gihe abandi bakomoka mu tundi duce nka Gitarama Butare, Gikongoro, Mutara n’ahandi bahezwaga ahubwo bakitwa abanzi b’Igihugu.
Ibi bihabanye n’ubumwe n’ubwiyunge Bernard Rugwiro Habyarimana aririmba avuga ko se yimakaje.
Hiyongeraho kandi kuba Perezida Habyarimana yaratsembye, akangira impunzi z’Abanyarwanda bari barahunze mu 1959 gutahuka mu rwababyaye ahubwo akazigira inama yo gusaba ubwenegihugu mu bihugu zahungiyemo.
Ntawe utazi ijambo yavuze ubwo yagiraga ati ”U Rwanda rumeze nk’ikirahure cyuzuye amazi. Usutsemo ayandi yameneka.” Ibi byatumye izi mpunzi ziyemeza gufata intwaro zigataha ku ngufu.
Bizwi neza kandi ko Ishyaka MRND, na CDR byashinzwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal biri ku isonga mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, Igihugu kikuzura amarira n’umuborogo. Ese ubwo nibwo butumwa Bernard Habyarimana avuga ko se yujuje maze Imana Ikishima?
Ku birebana n’ubugwaneza, Bernard Habyarimana yaba yibagiwe abanyapolitiki b’i Gitarama bishwe na se urw’agashinyaguro abicishije inzara nyuma ya Coup d’Etat se yakoreye Perezida Kayibanda Gregoire ndetse na we ntiyamurebera izuba kuko byarangiye na we amuhitanye. Ngubwo ubugwaneza Bernard Habyarimana aririmba.
Muri iyi ndirimbo arangiza avuga ko se Habyarimana Juvenal yasize imfubyi zibura aho zigana ndetse zibura n’uwo ziririra.
Abandi bakabihuza n’adutsiko tumwe tw’abantu baba muri opozisiyo nyarwanda ikorera hanze biswe “Imfubyi za Habyarimana” barimo abagize umutwe wa FDLR, Jambo ASBL n’abandi nka Major Neretse, umunyamakuru Gaspard Musabyimana n’abandi benshi, kubera ingengabitekerezo ya MRND-CDR Ishingiye kuri Hutu Power n’urwango bafitiye Abatutsi, bakomeje kugaragaza no mu buhungiro kugeza magingo aya, byatumye politiki n’imyumvire yabo ikomeza kunengwa n’abatari bake.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM