Indorerezi z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EAC zangiwe gukurikirana amatora y’umukuru w’igihugu muri Repuburika ya Demokarasi ya Congo, amatora ateganijwe kuri uyu wa 20 Ukuboza 2023.
Ni amatora ahanganyemo abakandida barenga 20 ndetse hakaba harimo n’uwari usanzwe ari umukuru w’igihugu muri DRC, Perezida Felix Tshisekedi, unahanganye bikomeye na Moἵse Katumbi, k’uburyo binavugwa ko aya matora uyu mugabo kuyatsindamo mukeba we Katumbi bishobora kumugora
EAC yamenyesheje ibihugu biwugize n’abafatanyabikorwa ko yari yiteguye kohereza indorerezi mu matora yo muri RDC ariko ko ubutegetsi bw’iki gihugu butigeze bwemera ubusabe bw’uyu muryango.
Iti “Tumenyesheje ibihugu bigize EAC, abafatanyabikorwa mu iterambere n’abandi ko itazahagararirwa muri RDC mu igenzurwa ry’amatora rusange yaho. Byatewe n’uko n’ubwo EAC yari yiteguye, ubusabe bwo gukora iyi nshingano ntabwo bwemewe n’ubuyobozi bubifitiye ububasha.”
Ubusanzwe mu nshingano EAC ifite kuva yashingwa, harimo kohereza indorerezi mu bihugu biyigize, mu gihe cy’amatora, hagamije kureba imigendekere yayo.
Muri RDC ntibishobotse, mu gihe umwuka utari mwiza hagati y’iki gihugu na bimwe mu bigize uyu muryango; bitewe n’intambara ya M23 imaze imyaka ibiri.
Uku kutishimira EAC kwatumye Perezida wa RDC uri mu bakandida biyamamaza, Félix Tshisekedi, asaba ko ingabo uwo muryango wari warohereje guhosha intambara ziva mu gihugu cyabo, zibishyira mu bikorwa guhera tariki ya 3 kugeza ku ya 15 Ukuboza 2023.
Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) na wo mu kwezi gushize watangaje ko utacyohereje indorerezi muri RDC bitewe n’ibibazo tekiniki. Ubutegetsi bw’iki gihugu bwagaragaje ko iki cyemezo cyabubabaje.
Aya matora ateganijwe kuri uyu wa 20 Ukuboza biravugwa ko ashobora no gusubikwa kuko ibikoresho byose bikenewe bitaragezwa aho bigomba kuba byageze mu gihe hasigaye amasaha make ngo aya matora atangire.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com