Umuhango w’akataraboneka wabereye ku kibuga cya INES Ruhengeri, ubwo biomikaga ishusho y’umutagatifu waragijwe iyi Kaminuza . uyu muhango wabereye muri iyi Kaminuza ya Kiliziya Gaturika ,wanatangiwemo impanuro nkinshi zirimo ko iki gihugu kigomba kuba igihugu cy’ibisubizo kurusha uko cyaba icyibibazo.
Uyu muhango kandi wanagaragarijwe mo ibikorwa by’indashyikirwa INES Ruhengeri yagezeho. Ni ibirori byabaye kuri uyu wa 22/10/2022 ubwo batangizaga umwaka w’amashuri wa 2022_2023, hari kandi gahunda yo gutaha inyubako nshya yakataraboneka yagenewe abitegura kwiga no kongera ubumenyi kurwego rwa Masters,kumurika no gushyira hanze ubumenyi n’ubumenyangiro,abanyeshuri ba INES Ruhengeri bagezeho,aho bamuritse imashini bakoze itonora ubunyobwa,amatafari akozwe muri plastic n,ibindi.
Muri uyumuhango hagarutswe k’ubumenyi n’ubuhanga n’ubwitange byaranze Papa Yohani Pawulo wa II, yakoreraga iSi yose muri rusange. Bityo iki kigo kikaba cyaragijwe uyu Mutagatifu nk’umuvugizi n’umurinzi.
Nk’uko byagarutswe ho na Nyiricyubahiro Musenyeri Harorimana Vincent aho yagize ati”Kuri uyu musi mukuru wo guha umugisha Ishusho ya Papa Yohani Pahuwulo 2 ,uzajya yakira abazajya binjira muri INES Ruhengeri, abategeye amaboko,ni umurongo mwiza INES Ruhengeri yihaye wo guha umwanya wambere Imana n’ibyayo, ariyo mpamvu twahisemo kugira uyu mutagatifu Umurinzi n,umuvugizi wa INES Ruhengeri.
Nyiricyubahiro yasoje avuga ko INES Ruhengeri n’uRwanda muri rusange bakwiye kujya bazirikana ijambo rikomeye Uyu mutagatifu yasize avuze ubwo yari muruzinduko yagiriye mu Rwanda kuva kuwa 7 kugeza kuwa9 Nzeri 1990 aho yagize ati”u Rwanda rw,imisozi igihumbi rw,ibibazo igihumbi turugire igihugu cy’Ibisubizo igihumbi”. bityo ko kumugira Umurinzi n,umuvugizi wa INES Ruhengeri ari ubwiza bwahuye no Kwisiga.
Charlotte
Rwanda tribune.com