Umuyobozi wa Transparency International Rwanda Ingabire Marie Immacule mu kiganiro cyatambutse ku maradiyo yo mu Rwanda atandukanye ejo kuwa 5 Kamena, yasobanuye ko abakoze ibyaha byoroheje bajya bahanishwa imirimo nsimburagifungo aho kubafunga burundu , mu rwego rwo kugabanya ubucucike muri gereza zo mu Rwanda.
Yagize ati ‘’Njye nemera cyane igihano, kuko umuntu wakoze icyaha agomba kubihanirwa, nibwo aba yishyuye umwenda we afitiye umuryango nyarwanda kuko buriya icyaha ntureba ngo wagikoreye umuntu runaka, ahubwo uba wagikoreye umuryango nyarwanda wose.
Ariko nibyo navuze biterwa n’icyaha wakoze, kuko njye ibyaha mbibaramo inzego eshatu :icyaha cyoroheje, icyaha gikomeye ndetse n’icyaha cy’ubugome, urumva rero ufashe uwakoze icyaha cyoroheje ukumurekura ,uwakoze gikomeye agakora imirimo nsimburagifungo, nk’uko twabigenje muri Gacaca ,hari abakoze imirimo nsimburagifungo hanyuma uwakoze icyaha cy’ubugome akaba ariwe uguma muri gereza.
Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2020- 2021 bwagaragaje ko mu magereza 13 abarizwa mu Rwanda yose yari arengeje umubare w’imfungwa. Gereza zose ziri mu Rwanda zifite ubushobozi bwo kwakira 61.000 nyamara kuri ubu abafungiye mu magereza babarirwa hagati y’ibihumbi 76 000 na 99 000.
Kugeza ubu, kandi ibihumbi 84 000 bari muri gereza, abarenga 73000 nibo bakatiwe ,naho abagera ku bihumbi 11000 baracyaburana naho abagera ku 5000 barasaba ko imanza zabo zisubirwamo.
yakomeje avuga ko kuba gereza zo mu Rwanda zifite ubucucike ari ukuri, ariko ko ari benshi , ati:”Ntabwo tuvuga imibare igereranya ahubwo tuvuga imibare y’ukuri kuberako tubitangaza twabanje kubigenzura,kuko ugiye nko muri gereza ya Muhanga usanga hari ubucucike n’ubwo n’iya Mageregere nayo kuko iyo uhageze uhita ubona ko hari ubucucike bukabije.
Madame Ingabire akomeza avuga ko bakomeje ubuvugizi n’ibiganiro bnagirana n’abo bireba mu rwego rwo gushakira umuti uramambye ikibazo cy’ubucucike mu magereza. Ati” Dukomeza kugenda tubijyaho inama tubinyujije mu itangazamakuru, no mu biganiro ariko turashaka no kubanza twabona ibizava mu bushakashatsi turimo gukora noneho tubishyire ku mugaragaro. Twatumiye n’ababishinzwe tubiganireho kuburyo bwimbitse.”
Ingabire akomeza avuga ko nko mu bihugu bimwe na bimwe by’ibituranyi, urugero nka Uganda, aho usanga igifungo hari amafaranga nsimuragifungo baca umuntu igihe yakoze icyaha akayatanga agakomeza gukora imirimo imuteza imbere ndetse n’igihugu muri rusange. Ati:’Ubwo rero n’ u Rwanda rufatiye urugero aho byafasha igihugu kugabanya ubucucike bugaragara mu magereza yaho.”
Uwineza Adeline