Umuyobozi w’umuryango urwanya Ruswa n’akarengane(Transparency internatonal )Ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculee yahakaniye umuturage wamusabye kwiyamamariza kuyobora igihugu, amubwirako uko atangamo ibitekerezo bimuhagije.
Abinyujije ku rukuta rwa Twitter umwe mu bakurikira Ingabire Marie Immaculee ukoresha amazina ya N Olivier yanditse agira ati”Ariko umunsi umwe waziyamamarije kutuyobora ukareba ukuntu rugutora koko.”
Mu gusubiza ubu butumwa , Ingabire yagaragaje ko adashobora kwiyamamaza na rimwe, ahubwo agaruka ku kuba uko atanga ibitekerezo bye mu buryo bwisanzuye bihagije kurusha uko yaba ari mu myanya y’ubuyobozi.
Yagize ati”Urakoze cyane ariko sinziyamamaza na rimwe. Muntoye sinazongera kuvuga, nicyo kibazo.
Madama Ingabire Marie Immacule yagaragaje ko iyo utorewe umyanya w’ubuyobozi, hari ubwo atabona amahirwe nkaye yo kuvuga ibyo atekereza byose. Yagize ati”None se abo mwatoye bo utekereza ko kuba batavuga ari uko nta rurimi bafite?
Madamu Ingabire Marie Immaculee uyobora umuryango urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda, azwi nk’umuntu utajya uripfana, kuko akunze gufata iyambere mu kunenga ibitagendaneza mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu.
Nanjye ndamukunda agira ukuri kandi ikitagenda arakivuga ahubwo nuko batajya babiha agaciro basi bazihangane bongere batekereze kumisoro kumutungo utimukanwa.
Uyu mubyeyi njye namuburiye inyito!! Gusa nzakomeza mwubahe kuko agira ukuli mu bitekerezo atanga..Imana imudukomereze
Ku musoro w’umutungo utimukanwa ibyo avuga abisangiye n’abanyarwanda bose ukuyemo abawukubye 3 batanatugaragariza ikiyongereye mu bukungu bw’abanyagihugu cyane n’ubu turi mu bukungu bw’amanegeka twashyizwemo n’iyi covid 19….. erega si n’ibyo gusa…yanavuze ku kindi gikomeye nko ku biciro by’umuliro w’amashanharazi …niba Nyakubahwa Président wa République aturebera kure heza hazaza h’abanyagihugu yifuza ko amashanyarazi yagera kuri buri muturarwanda…. abayishyuza bagahanika ibiciro byayo… ubwo se umuturage usanzwe namugera ho atabasha kuyagura… bizaba byunguye iki??
Ingabire ni Inkotanyi cyane kuvuga ibitanozwa cg ibyemezo byahutiweho rwose ni umusanzu ukomeye cyane tumukundira, bituma ababikorana imigambi mibi batayogeraho. Harakabaho Inkotanyi zose n’Inkotanyi Ingabire M. Imm.turamukunda Imana imurinde
Nakore ibyo ashinzwe ni byo byiza, igihugu umuyobozi kiramufite kandi arashoboye.