Kuki abarwanya Leta y’uRwanda bakomeje gushobuja kuri Perezida watowe mu Burundi?
Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter Madame Ingabire Victoire yashimiye Gen.Evariste Ndayishimiye Perezida mushya watowe mu gihugu cy’uBurundi.
Ingabire Victoire usanzwe yarashinze ishyaka DARFA UMURINZI yunze murya Gen.Byiringiro Victor Perezida wa FDLR uherutse kwandika inbaruwa ndende aho yasaga n’usaba amaboko Perezida watowe Evariste Ndayishimiye.
Ese DARFA UMURINZI na FDLR gushimagiza Evariste Ndayishimiye biriguterwa ni iki?
Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko ubusanzwe Leta y’uBurundi iyobowe na CNDD FDD,DARFA UMURINZI na FDLR ari impanga,aho amateka yerekana ko Leta y’uBurundi uhereye kuri Perezida wayo Pierre Nkurunziza arindirwa umutekano n’abarwanyi ba FDLR,ibikorwa by’inyeshyamba zacitse ku icumu rya FARDC zigahungira mu Burundi,hakiyongeraho icyegeranyo cya Raporo ya ONU cyerekanye ko inyeshyamba za P5 zikorera mu Burundi ndetse zigahererwa ubufasha bwa gisilikare.
Mu mwaka wa 2017 Maj.Ntilikina Faustin wa FDU INKINGI yaje guhinduka DALFA yagiye agirira ingendo nyinshi muri iki gihugu ,zigamije gushigikira umutwe wa P5 ndetse n’abarwanyi babonetse mu rubanza rwa Maj.Mudasiru bavuga byinshi k’ubufatanye bwa P5 na Leta y’uBurundi.
Mwizerwa Ally