Mu minsi ishize nibwo abakoresha imbuga nkoranyambaga bahwihwisa ko umunya politiki Ingabire Victoire Umuhoza uyobora ishyaka DALFA Umurinzi yaba yaratorotse igihugu agasanga bamwe mu bagize umuryango we baba mu mahanga.
Aya makuru yahererekanwaga ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko Ingabire Victoire adaheruka kugaragara mu rugo rwe ruri mu Kagali ka Kabeza ko mu murenge wa Remera w’Akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.
Aya makuru bivugwa ko yatangiye guhwihwiswa bwa mbere n’abaturanyi be yavugaga ko mu rugo kwa Victoire Ingabire ubusanzwe hahora urujya n’uruza rw’abashyitsi be, gusa ngo guhera mu ntangiriro z’iki cyumweru hakaba nta numwe wigeze ahagaragara.
Abinyujije mu butumwa bugifi yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter Ingabire yavuze ko atigeze agira n’igitekerezo cyo kuva mu Rwanda. Yagize ati”Kuva muri iki gitondo hari ibihuha byakwirakwijwe ko nahunze igihugu. Nta mpamvu nimwe ihari yatuma mpunga igihugu cyanjye”
Ingabire Victoire Umuhoza ari mu bahawe imbabazi za Perezida wa Repubulika mu mwaka 2018, aho yari afungiwe ibyaha birimo no kwangisha abaturage ubutegetsi buriho.