Umunyapolitiki Ingabire Victoire ukunda kumvikana avuga ko atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda yanditse kuri Twitter abeshyuza ‘uwo avuga ko yamwiyitiriye’ akabwira abantu ko Ingabire agiye gusesa ishyaka rye.
Kuri Twitter Ingabire Victoire yanditse ko account yakoreshejwe ari “FAKE”.
Avuga ko byoroshye kumenya ko buriya butumwa atari ubwe, kuko ngo Account yabwhereje, kuri @VictoirUmuhoza (nta e yashyizwe kuri Victoire) no kuba we akurikirwa n’Abantu barenga 14 000 mu gihe account yanditse ubutumwa iriho abantu 246.
Kuri telefone Ingabire Victoire yabwiye itangazamakuru ko abantu atazi bayitiriye izina rye, bandika “ibiri mu mitwe yabo”. Ati “Nabwiye abashinzwe Twitter Account yange kubinyomoza. Ubuswa bariya bantu bafite ni ukwibaza ngo ndasesa ishyaka ritaremerwa?”
Ubutumwa bwari bwabanje, bwagiraga buti “Ndimo kwitegura gusaba imbabazi Abanyarwanda, ariko mbere na mbere, Njyewe @VictoireUmuhozampagaritse inkunga zose z’amahanga n’abagambanyi banshoraga mu rwobo bo bibereye i Musozi. Ndatangaza kdi ko nsheshe ishyaka ryanjye #Dalfa ku mugaragaro @bbcgahuza@umubavu1112@KAYITAREJean”
Ingabire Victoire yageze mu Rwanda muri 2010 avuga ko aje kwandikisha ishyaka rye FDU Inkingi ariko ahita atabwa muri yombi kubera amagambo aremereye yavuze akigera mu Rwanda arimo ingengabitekeezo ya Jenoside ndetse n’ahakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yahise agezwa mu butabera araburanishwa, urukiko rumuhamya ibyaha ndetse rumukatira gufungwa imyaka umunani (8) ariko ntiyanyurwa arajurira, urwo yajuririye, muri 2013 rumukatira gufungwa imyaka 15.
Amaze imyaka abiri arekuwe, kuko muri Kanama 2018 ari bwo yasohotse muri Gereza ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika.
Uyu munyepolitiki wakunze gushinjwa n’uruhande rwa bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuyipfobya, warabihakana.
Yakunze kumvikana ku mbuga nkoranyambaga mu gihe cya vuba, agaragaza ko abonye umwanya muri Leta iyobowe na FPR-Inkotanyi yawujyamo kandi ntibimubuze kuvuga ibitagenda.