Ingabo za Amerika zategujwe ko Iraq iri mu myiteguro yo kuzirukana zigataha nyuma yo kugaba igitero kigapfiramo umwe mu bayobozi b’i Baghdad.
Ibi babitegujwe na Minisitiri w’intebe wa Iraq, Mohamed Shia Al Sudan aho yavuze ko bari muri gahunda yo kwirukana ingabo z’amahanga nyuma y’ibitero by’iza Amerika byahitanye umwe mu bayobozi b’imitwe yitwaje intwaro muri Baghdad.
Ubwo ku wa Kane, tariki ya 4 Mutarama 2024, ingabo za Amerika zarasaga ku birindiro by’Umutwe Popular Mobilization Forces, ukorana na Leta ya Iraq, icyo gitero cyahitanye abantu babiri barimo Mushtaq Taleb al-Saidi wayoboraga Harakat Hezbollah al-Nujabai Amerika ifata nk’umutwe w’iterabwoba.
Gufata umwanzuro wo kwirukana ingabo za Amerika ni agahinda ku rupfu rwa Saidi. Kwica Saidi ngo ni ugukora mujisho Iraq ndetse no guhungabanya umutekano wayo.
Amerika yo yagaragaje ko ishimishijwe n’urupfu rwa Saidi ndetse yibutsa Iraq ko ingabo za Amerika zaje zije kurwanya imitwe y’iterabwoba, bityo ko kwica umwe mu bayiyoboye nta kibazo kirimo.
Mu gahinda kenshi Minisitiri w’Intebe Sudani we yanzuye ko kubera ko Amerika ikomeje kurenga ku masezerano, ifitanye na Iraq,bigomba gusubirwamo ingabo za Amerika zigasubira iwabo.
Niyonkuru Florentine
Rwanda tribune.com