Perezida Felix Tshisekedi, yongeye guteza urujijo ku ngabo z’Umuryango wa EAC ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC .
Ni nyuma yaho yari abajijwe ikibazo n’itangazamakuru i Kinshasa kuri uyu wa 13 Mata 2023, cy’uko ingabo za EAC ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano muri DRC zishobora kongererwa manda biteganyijwe ko izarangira muri Gashyantare 2024.
Perezida Tshisekedi, yasubije ko ari ikibazo yaganiriyeho n’Umunyamabanga Mukuru wa ONU wari wamusabye ko izo ngabo, zakongererwa manda ariko Perezida Tshisekedi avuga ko ari ikibazo Guverinoma ye igomba kubanza kwigaho no gusuzumana ubushishozi.
yagize Ati ” Ni ikibazo turi kuganiraho n’umunyamabanga mukuru wa ONU, ariko tugomba kubanza kwigana ubushishozi.”
Perezda Tshisekedi, yakomeje avuga ko DRC yiteguranye amatsiko n’ibyishimo ingabo za Angola zitegerejwe muri icyo gihugu mu minsi iri imbere.
Yongeye ho ko izi ngabo, zizaba zije muri gahunda yo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi ba M23, bityo ko icyo gihe ingabo EAC zihamaze amezi arenga 4 zizaba zitagikenewe muri DRC.
yongeye kugira ati:ingabo za Angola zigomba kugera muri giugu cyacu mu gihe gito kiri imbere muri gahunda yo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe, barwanyi ba M23 kandi ndacyeka icyo gihe ingabo z’Akarere zitazaba zigikenewe muri Congo.
Kuva ingabo za EAC zatangira kugera mu burasirazuba bwaCongo ,Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi bwakunze kugaragaza kutazishimira, buzishinja guhindura ubutumwa bwazo ubwo zangaga kugaba ibitero kuri M23 ahubwo zikaba ziri gukora nk’umuhuza, ibintu DRC ivuga ko itari yiteze.
Hategekimana Jean Claude