Ingabo zihuriweho n’Ibihugu by’Umuryango w’Afurika y’Iburasiraziba(EAC) ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC ,zikomeje kwigirizwaho nkana n’Abanyekongo badashyigikiye Umutwe wa M23.
Kuri uyu wa 10 Mutarama 2023 ,Abanyekongo basanzwe banga urunuka Umutwe wa M23, babyutse bakwirakwiza ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko izi ngabo zikomeje gutakaza ikizere mu maso y’Abanyekongo.
Aba banyekongo, bavuga ko kugeza ubu batarasobanukirwa neza imigambi n’intego y’izi ngabo, bitewe n’uko uduce M23 ivuga ko yavuyemo ikadusiga mu maboko yazo ,kugeza ubu hakigaragaramo abarwanyi ba M23 kandi ko muby’ukuri M23 ariyo ikitugenzura.
Ibinyamakuru byo muri DRC bivuga ko kuwa 8 Mutarama 2023, hari abaturage babonye ingabo za Gen Sultan Makenga muri Kibumba na Buhumba muri Teritwari ya Nyiragongo.
Aba baturage b’Abanyekongo, ngo babonye abarwanyi ba Gen Sultan Makenga bari mu gace ka Kiroje no ku gasozi ka Hewu ndetse ko aribo bakigenzura utwo duce.
Bakomeza bavuga Abarwanyi ba M23, banagaragaye ku Kigo nderabuzima cya Kingarame bari kuvuza inkomere zabo zakomerekeye k’urugamba.
Bongeraho ko Umutwe wa M23, wamaze gushyiraho ubuyobozi bwawo muri Gurupoma ya Kibumba na Buhumba muri Teritwari ya Nyiragongo , ndetse ko abayobozi ba M23 muri ako gace, aribo bagena bakanakira imisoro ikomoka k’ubucuruzi n’iyindi yagakwiye kujya mu kigega cya Leta.
Si muri Kibumba gusa kuko banemeza ko no mu gace ka Rumangabo, M23 itigigeze ihava kandi ko ibiziranyeho n’ingabo za EAC zivuga ko arizo zasigaranye ubugenzuzi bwaho.
Ubutegetsi bwa DRC n’abanyapoliiki batandukanye, buvuga ko M23 iri gukora ibyo ishaka byose yidegembya muri utwo duce ivuga ko yavuyemo , ingabo za EAC zireberara aho zibereye ku musozi uzwi nka”3 Antenes” ndetse ko zishobora kuba zifitanye imikoranire ya hafi n’Umutwe wa M23 .
Ubu abanyapolitiki batandukanye muri DRC naza Sosiyete Sivile, bari gusaba Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi kwirukana izi ngabo k’ubutaka bwa DRC, byaba ngombwa zikaraswaho kimwe na M23 kuko zamaze gutakaza icyizere mu maso y’Abanyekongo.
Barazishinja kubogamira kuri M23 no gukorana nayo, bakemeza ko ziri gufasha uyu mutwe gushyira mu bikorwa umugambi wo gucamo ibice DRC(Balkanisation).
Kugeza ubu ariko, ingabo za EAC zitangaza ko icyazinye muri DRC atari ukurwana na M23, ahubwo ko ari ukugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ya Luanda na Nairobi no gucunga umutekano w’Abaturage, hakiyongeraho kujya hagati ya FARDC na M23 ( Zone tampo) mu rwego rwo gukumira imirwano ishobora k’ubura hagati y’ impande zombi ikaba yakwibasira Abaturage b’inzirakarengane .
Izi ngabo, zinemeza ko ibiri kuvugwa n’Abanyekongo ari ibinyoma kuko arizo zigenzura udce M23 yavuyemo, nk’uko biteganywa n’imyanzuro ya Luanda yemejwe n’Abakuru b’ibihugu bo mu Karere DRC iherereyemo .