Umuturage wo mu gace ka Kibumba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wari waburiye inka ze ku mupaka uhuza iki Gihugu n’u Rwanda, yazisubijwe n’ingabo za EAC ziri mu butumwa muro Congo Kinshasa.
Ingabo zigize itsinda rya EACRF riri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri Congo Kinshasa, zitangaza ko uyu muturage yari yabuze inka ze tariki 31 Ukuboza 2022.
Itangazo ryashyizwe hanze n’iri tsinda, rivuga ko uyu muturage akimara kubura inka ze yahise atabaza abasirikare ba Kenya bari mu bagize iri tsinda EACRF, na zo zigahita zikorana n’inzego z’umutekano za Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo bakaza kubona izi nka mu bilometero 10 mu majyepfi ya Kibumba.
Iri tangazo rya EACRF rigira riti Yabimenyesha abasirikare ba Kenya bagize itsinda rya EACRF i Kibumba yo hagati ko yabuze inka ze ku mupaka w’u Rwanda na DRC ubwo yari aziragiye.”
Iri tangazo rikomeza rivuga ko nyuma yuko izi nka zibone mu majyepfo ya Kibumba, zahise zisubizwa nyirazo.
RWANDATRIBUNE.COM