Gen Amis Kumba Gabriel Uzwi ku mazina ya Tango fort ari mu rugendo rw’akazi muri Kivu y’Amajyaruguru mu rwego rwo kugenzura ubushobozi bw’ingabo ziri mu bikorwa byo guhashya izi nyeshyamba
Nyuma y’aho Inyeshyamba za Mai Mai Nyatura APCLS, zifatanije na FDLR zagabye ibitero muri Teritwari ya Masisi maze zihita zigarurira tumwe mu duce tugize iyo Teritwari nta mirwano ibaye kuri Ubu ingabo za FARDC zatangije ibitero byo guhashya izi nyeshyamba.
Imirwano ikaba yaratangiye mu gitondo cyo kuwa 11 Mata 2021 mu gace ka Nyabiondo muri Segiteri ya OSO- Banyungu ho muri Teritwari ya Masisi aho ingabo za FARDC zatangiye kugaba ibitero simusiga ku Nyeshyamba za Nyatura APCLS na FDLR zari zimaze iminsi igera kuri itatu zigamba ko zafashe tumwe mu duce tugize Teritwari ya Masisi ho muri Kivu y’Amajyaruguru.
Telesphore Mitondeke umuvugizi w’umuryango utabogamiye kuri Leta ukorera muri Teritwari ya Masisi yabwiye Rwandatribune ko: kuva iyi mirwano yatangira yatangiye kugira ingaruka ku baturage aho abantu babiri harimo umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 7 bamaze kuhasiga ubuzima bazize uruhurirane rw’Amasasu naho abandi bantu 8 barakomereka mu gihe umutegarugori umwe yashimuswe n’izi Nyeshyamba maze asaba inzego z’umutekano gukora ibishoboka byose kugirango umutekano ugaruke muri Masisi.
Yagize ati:”muri make abaturage 2 bamaze kuhasiga ubuzima barimo umwana w’umukobwa w’imyaka 7 n’aho abagera ku Munani bakomeretse bikomeye, mu gihe umugore umwe yashimuswe n’inyeshyamba za Nyatura zifatanyije na FDLR.
Mu byukuri ikibazo cy’umutekano muri Masisi gikeneye kwitabwaho n’inzego Zose zibifite mu nshingano.Hakenewe ingamba nshya zifatika Kugira ngo umutekano ugaruke muri kano Gace.
Akomeza avuga ko abantu benshi bifungiranye mu mazu yabo mu gihe abandi bahungiye Kuri centre de Santé ya Nyabiondo no kubitaro bya Médecin sans Frontière(MSF) bihakorera .
Maj Njike Kaiko umuvugizi wa FARDC muri rejiyo ya 34 ya FARDC ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru nawe yemeje iki gitero maze ashimangira ko ingabo za FARDC zatangiye guhashya no gusubiza inyuma izi Nyeshyamba ndetse ko zamajije kwigarurira uduce twa Mweso na Kitshanga twari twarigaruriwe n’izi Nyeshyamba,mu kiganiro amaze kugirana n’Umunyamakuru wacu uri iGoma.
Yagize ati:” Mu gace ka Nyabyondo ingabo zacu zatangije ibitero ku nyeshyamba za Nyatura APCLS na FDLR ariko kugeza magingo aya ,ingabo za FARDC zikomeje gukubita inshuro izi nyeshyamba zisize hamwe ndetse uduce twa Mweso na Kitshanga tukaba twongeye kujya mu maboko y’ingabo za FARDC.
Yagize ati: hari zimwe muri izi Nyeshyamba zamanitse amaboko zikaba zahise zishikiriza igisirikare abandi bamburwa intwaro.nizeye ko mu masaha ari imbere ndaza kubaha andi makuru y’uko ibintu biri buze kuba byifashe.”
Uduce twinshi twa masisi tukaba magingo aya turi kuberamo imirwano ihuje FARD n’ inyeshyamba za Nyatura APCL zifatanyije na FDLR
Ni mu gihe Umugenzuzi mukuru wa FARDC Gen Amis Kumba Gabriel Uzwi ku mazina ya Tango fort ari mu rugendo rw’akazi muri Kivu y’Amajyarugu mu rwego rwo kugenzura ubushobozi bw’ingabo ziri mu bikorwa byo guhashya izi Nyeshyamba no kureba ibikenewe birimo kozongerera ibikoresho bya gisirikare cyangwa umubare w’abasirikare mu gihe byaba bibaye ngombwa.
Ibi akaba yabitangarije mu mugi wa Goma ubwo yagiranaga ibiganiro n’abayobozi b’intara ya Kivu y’Amajyaruguru hamwe n’umuryango utegamiye kuri Leta ukorera muri iyo Ntara
Mwizerwa Ally