Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo zatangaje ko zafashe ibirindiro by’inyeshyamba zo mu gihugu cy’u Burundi ziri ku butaka bwabo ahitwa Naombe muri Kivu y’Amajyepfo zihitana abakabakaba 30.
Amakuru aturuka muri Repubulika ya Congo,mu ntara ya Kivu y’amajyepfo,muri Teritwari ya Mwenga, aravuga ko ingabo za FARDC zarashe ku birindiro by’izi nyeshyamba muri aka gace ko muri Teritwari ya Mwenga muri Gurupoma ya Naombe, mu rukerera rwo ku munsi w’ejo zihita zibifata ndetse zihitana abasirikare 30.
Mu kiganiro Rwandatribune.com yagiranye n’Umuvugizi wa Operasiyo Zokola I muri FARDC ikorera muri Kivu y’amajyepfo,Capt. Dieudone Kaseleka yagize ati “Byari saa cyenda n’igice zo mu rukerera ubwo ingabo za FARDC zigaruriraga ibirindiro by’inyeshyamba za FNL ziyobowe na Gen Aloys Nzabampema.twabashije kwirukana izi nyeshyamba mu birindiro byazo ndetse abagera kuri 30 bahasiga ubuzima.
Mu mwaka ushize nibwo ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,FARDC, zatangaje ko zatangije “ibitero bikomeye” ku mitwe y’inyeshyamba ziri ku butaka bwayo zirimo za ADF mu gace ka Beni,FARDC,RUD URUNANA,Red Tabara n’izindi.
Inama yahuje abahagarariye ingabo z’ibihugu bya DR Congo, Burundi, Rwanda, Uganda na Tanzania mu Ukwakira 2019 yemeje ubufatanye mu kurwanya inyeshyamba muri DR Congo.
Nyuma y’iyo nama, umuvugizi wa FARDC General Léon Kasonga yabwiye abanyamakuru ko ubwo bufatanye bwagombaga gukorwa ariko “nta ngabo z’ibi bihugu zije kurwanira ku butaka bwa DR Congo”.
Muri iki gitero cyagabwe ku munsi w’ejo,FARDC yavuze ko yatakaje abasirikare 3 mu gihe abandi 4 bakomeretse.
Muri Mata 2019, Igisirikare cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo gikorera muri batayo ya 3304 iri mu misozi miremire ya Uvira cyemeje ko cyirukanye inyeshyamba za FNL mu birindiro biri mu Magunda, Ruminuko, Kakuku ndetse na Maheto aho FARDC yari imaze icyumweru cyose mu ntambara n’aba barwanyi b’Abarundi.
Icyo gihe, Kapiteni Dieudonne Kaseleka yatangarije Rwandatribune.com ko bishe inyeshyamba z’Abarundi 35 zirimo n’abayobozi babiri bakuru b’uyu mutwe w’inyeshyamba za FNL, bafata n’imbunda zikomeye nyinshi.
Mwizerwa Ally