Ingabo za kenya zitegerejwe muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo zije kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu.
Umukuru w’igihugu cya Kenya William Ruto k’umunsi w’ejo yavuzeko arohereza batayo y’abasirikare ba Kenya (KDF) mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho imirwano ikomeje hagati y’ingabo za leta (FARDC) n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Ingabo za Congo zafashe izindi ngamba zirimo no kurwanya umutwe wa ADF, wayobotse umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS), n’indi mitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri iki gihugu.
Igitekerezo cyo kohereza umutwe w’ingabo z’akarere cyatanzwe kinemezwa mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka. Icyo gihe, Uhuru Kenyatta wari Perezida wa Kenya – ubu ni intumwa ya Kenya ku mahoro mu karere – yari yatumije inama i Nairobi y’abategetsi bo mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC) yiga ku kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DR Congo.
Kenya yatoranyijwe kuyobora ibikorwa byo mu rwego rwa gisirikare na diplomasi byo muri urwo rwego, Ubu ni bwo bwa mbere umuryango wa EAC wohereje abasirikare mu gihugu kinyamuryango.
Ubu butumwa bw’uyu mutwe wo mu ngabo z’akarere bugiye kuba ikizamini ku bushobozi bwa EAC bwo gucyemura ibibazo by’urusobe bya politiki n’umutekano.
Abasirikare ba Kenya bagiye kuba mu mutwe w’ingabo z’akarere zizafasha mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro, kugirango bagerageze kugarura amahoro mu gihugu cya Congo.
Uwineza Adeline
Yewe! Anahirwe menshi! Bakibaza rubiriki wamugani wa nyogikuru, iyo babishinga RDF byari gukunda cyane, babibaze macuri. EAC ibonye echeque rugikubita