Kuva kuwa 16 mutarama 2022, Itsinda ry’abasirikare ba Minisiri riyobowe na Brig Gen Ahmed Ibrahim Mohammed Alam El Deen, ryasuye Ingabo z’u Rwanda mu rwego rwo kureba no kwigira ku myitozo ihabwa abasirikare bashaka kwinjira mu rwego rw’Abofisiye.
Uru ruzinduko rw’aba basirikare batanu barimo bane bakiri kuntebe y’ishuri,aho bakiriri gukurikirana amasomo abemerera kuba aba Ofisiye, batangiye uruzinduko rwabo ku wa 16 Mutarama 2022, ku ikubitiro basuye Minisiteri y’Ingabo, bakirirwa n’Umuyobozi Mukuru muri iyi Minisiteri ushinzwe Igenamigambi, Maj Gen Ferdinand.
Gen Jean Bosco Kazura wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yashimye umubano ibihugu byombi bifitanye mu bijyanye n’igisirikare ndetse abaha ikaze mu Rwanda.
Brig Gen Hesham Rammah , umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikarikare bya misiri muri ambasade y’u Rwanda,yaje aherekeje aba bashyitsi. Uretse ibi biganiro byakozwe, ku wa 18-19 Mutarama 2022, iri tsinda ry’abasirikare ryasuye Ishuri rya Gisirikare rya Gako rikurikirana amasomo ahatangirwa ndetse rigira n’umwanya wo kuganira n’abayobozi baryo.
Uru ruzinduko rugomba kurangira kuri uyu wa 20 Mutarama 2022, rwabaye umwanya mwiza wo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Gusa ingabo z’u Rwanda n’iza Misiri zisanzwe zifitanye ubufatanye mu bintu bitandukanye, ndetse muri Gicurasi umwaka ushize Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri, Lt Gen Mohamed Farid yasuye u Rwanda agirana ibiganiro na mugenzi we, Gen Jean Bosco Kazura.
UMUHOZA Yves