Abasirikare b’igihugu cya Afrika y’Epfo, bari mu butumwa bwa SADC mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo mu rwego rwo gufasha Leta ya Kinshasa guhashya umutwe wa M23, baravugwaho kugira imyitwarire mibi.
Ingabo za SADC zageze ku butaka bwa RDC ahagana mu ntangiriro z’Ukuboza 2023 akaba ari nazo ziyoboye ubutumwa zihuriyeho n’iza Malawi na Tanzania aho zaje muri iki gihugu gufasha igisirikare cya Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo mu ntambara ihanganyemo n’umutwe wa M23.
Gusa ubutumwa zirimo bwagiye bugira imbogamizi zitandukanye zirimo kuba iz’i ngabo zaragiye muri iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo zidafite ibikoresho bihagije, ari nabyo byagiye bituma zigira inkurukizi zirimo imfu za hato na hato za bamwe mu basirikare babugiyemo.
Igitangazamakuru cyitwa News 24 cyo muri Afurika y’Epfo giheruka gutangaza ko izi ngabo zishinjwa imyitwarire yo mu buryo butandukanye, cyane cyane ubusambanyi.
Kivuga ko bamwe muri abo basirikare ba Afrika y’Epfo bashinjwa gutera inda abakobwa ba Banye-kongo bakiri bato abandi baregwa kujya mu tubari bakanywa inzoga kugeza aho bamwe barara mu tubari kubera ubusinzi.
Iki gitangaza makuru cyakomeje gitangaza ko hari abagore babiri bo muri iz’i ngabo za Afrika y’Epfo bafite ipeti rya Major, baheruka gushwanira mu ruhame, bapfa umusore w’umunye-Congo wabasambayaga.
Nyuma y’uko ibyo bimenyekanye, byatumye ubuyobozi bw’izi ngabo za Afrika y’Epfo muri Kivu Yaruguru butangaza ko bwamenye iyo myitwarire idahwitse y’ingabo zabo kandi ko buri gukora iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri ababyitwayemo nabi bahanwe by’intanga rugero.
Rwanda tribune.com