Brig Gen Felix Kulayigye, umuvugizi w’ingabo za Uganda yahamije ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ko ariwo warashe inka zirenga 400 z’abaCongomani bo mu bwoko bw’Abatutsi, muri Teritwari ya Rutshruru mu gace ka Kalengela na Tongo.
Izi nka zarashwe mu gihe zimurwaga zivanwa muri Masisi bazerekeza muri Rutshuru. hafi yaho ingabo za EAC ziri. bazihungisha FDLR na Nyatura kuko yari iri kuziba ndetse no kuzibaga umunsi k’uwundi kuberako M23 yari imaze kuhava muri ako gace.
Ku mbuga nkoranyambaga haherutse gusakara amashusho y’abasirikare bari kurasa inka zigapfa. Aba basirikare bavugaga Ikinyarwanda.
Umuvugizi wa UPDF yabyemeje kuri uyu wa 11 Gicurasi, asubiza abavuze ko izo ngabo zivuga ururimi rw’ikinyarwanda ari zo zakoze icyo gikorwa cya kinyamaswa cyo kurasa inka,yasubije ashimangira ko FDLR ariyo yagabye igitero ku nka z’abaturage bo muri Masisi.
Umutwe wa M23 watangaje ko ibyo bikorwa bya kinyamaswa byabaye kuwa 2 Gicurasi, aho inka zirenga 200 zishwe, izirenga 200 zigakomereka ku muhanda Kalengera-Tongo.
Kuwa 3 Gicurasi, umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ihuriro ry’abarwanyi ba Nyatura, FDLR, CODECO na Mai Mai, ari bo bishe izo nka z’abanye-Congo b’Abatutsi.
Umuvugizi w’ingabo za Uganda yemeje ko FDLR yarashe inka z’abaturage.
Uwineza Adeline