Ingabo za Uganda zishe abasirikare bane ba Sudan y’Epfo, mu bushyamirane bwabayeho hagati y’ibihugu byombi ku mupaka bihuriyeho, mu gikorwa cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize.
Umuvugizi w’Ingabo zo Sudan y’Epfo (SSPDF), Lul Ruia Koang yavuze ko byabaye mu bushyamirane bagiranye n’ingabo za Uganda (UPDF) ku Cyumweru, ubwo abasirikare b’impande zombi barasanaga ku mupaka bakunda gupfa uri mu majyepfo y’igihugu.
Ati “Abasirikare ba UPDF barashe ku basirikare bacu i Buya, bahita bica abasirikare bacu bane, kabomeretsa undi umwe.” Yari mu kiganiro na Xinhua.
Ubutaka bwabereyeho iyo mirwano bukunze kurwanirwa n’abaturage bo mu gace ka Kajo-Keji muri Sudan y’Epfo no mu karere ka Yumbe muri Uganda.
Koang yavuze ko ubwo ugushyamirana kwabagaho, abasirikare ba SSPDF bari ku irondo bagenda n’amaguru, bagenzura ibikorwa byo ku mupaka.
Yavuze ko byasabye iperereza ku byabaye kugira ngo hamenyekane impamvu abasirikare babo barashwe, kandi baragendaga n’amaguru nta kibazo bateje.
Mwizerwa Ally