Ingabo z’uburusiya ziri kurwanira mu mujyi wa Marioupol zivugako abasirikare ba Ukraine bagera ku 1,026 bo muri batayo irwanira mu mazi bamanitse amaboko.
Muri iki gitondo cyo kuwa 13 Mata 2022 Minisiteri y’ingabo z’uburusiya yashize hanze amashusho agaragaza ingabo za Ukraine i Marioupol zimanitse amaboko zishorewe n’ingabo z’uburusiya. Ni nyuma yaho ingabo z’uburusiya zari zimaze igihe zaragose uyu mujyi wa Marioupol ari nako zirwana zigamije kuwigarurira. Ubu umujyi wa Marioupol urasa n’ugenzurwa n’igisirkare cy’uburusiya n’ubwo hakiri abasirikare bo muri batayo ya Azov bakomeje kwihagaraho ariko amakuru aturuka mu binyamakuru by’uburengerazuba nka france 24,bbc, na CNN yemeza ko nabo mugihe gito bashobora kumanika amaboko kuko nabo bagoswe n’ingabo z’uburusiya bakaba batabasha kubona ubufasha bw’amasasu n’ibyo kurya bisa nibyabashiranye
Mu gihe ingabo z’uburusiya zaba zigaruriye umujyi wa Marioupol byaba ari ikibazo kuri Ukraine kuko Marioupol ari umuyoboro utuma ukraine ikora ku Nyanja ya Azov ahaca ibicuruzwa byinshi biturutse hanze y’iki gihugu by’umwihariko ibikomoka k’ubuhinzi bijya imbere mu gihugu cya Ukraine
Ku rundi ruhande yaba ari Amahirwe k’ungabo z’uburusiya kuko byazifasha guhuza ibikorwa byazo mu gace ka crimea kigaruriwe n’abarusiya 2014 n’umujyi wa Kerzon wigaruriwe n’abarusiya kwikubitiro ubwo perezida Vladimil putin yatangaga amabwiriza yo gutangiza ibitero k’ubutaka bwa Ukraine kuwa 24 Gashyantare 2022.
Bishatse kuvuga ko uburusiya bwaba bubonye uburyo bwiza bwo guhuza ibikorwa bya Gisirikare mu burasirazuba n’amajyepfo ya Ukraine ndetse bikaba byanazifasha kwigarurira intara yose ya Donmbas iherereye mu burasirazuba bwa Ukraine.
HATEGEKIMANA Claude