Nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters Minisiteri y’ingabo z’Uburusiya yahaye ikindi gihe ntarengwa abasirikare ba Ukraine, bari mu nyubako y’uruganda mu mujyi wagoswe n’izi ngabo wo ku cyambu ya Mariupol, mu majyepfo ashyira uburasirazuba.
Minisiteri y’ingabo z’Uburusiya yagize iti:”Ingabo z’Uburusiya, zishingiye ku mahame y’uburenganzira bwa muntu, nanone ziyemeje gusaba ko abarwanyi bo muri za batayo zose z’abarwanira igihugu cya Ukrain n’abacanshuro b’abanyamahanga bahagarika ibikorwa byabo bya gisirikare guhera saa munani z’amanywa (14h) ku isaha y’i Moscou [saa saba z’amanywa ku isaha yo mu Rwanda] ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa kane bakanashyira intwaro hasi”.
Minisiteri y’ingabo z’Uburusiya yavuze ko ku wa kabiri nta musirikare n’umwe wa Ukraine wemeye ubwo busabe ubwo na bwo yabibasabaga.
Amakuru avuga ko abarwanyi bashyigikiwe n’Uburusiya barimo kugerageza kwirara mu ruganda rutunganya ibyuma rwa Azovstal rw’i Mariupol, aho bivugwa ko abasirikare ba Ukraine n’abaturage b’abasivile bari.
Mu butumwa bwo ku rubuga rwa Telegram, ubuyobozi bw’inama njyanama y’umujyi wa Mariupol bwavuze ko nubwo hari abasirikare benshi b’Uburusiya muri uwo mujyi, batarashobora kuwufata, rero “barashaka gushyira hasi” urwo ruganda.
Kuri uyu wa gatatu, Minisitiri w’intebe wungirije wa Ukraine Iryna Vereshchuk yavuze ko igihugu cye cyageze ku masezerano y’ibanze y’agahenge ko gushyiraho umuhora (umuyoboro) wo gutuma hahungishwa abagore, abana n’abageze mu zabukuru bari mu mujyi wa Mariupol.
Yanditse kuri Facebook ati: “Kubera ukuntu ibintu bimeze nabi cyane ku mibereho muri Mariupol, aha ni ho twibanda mu bikorwa byacu uyu munsi”.
Umuhoza Yves