Kuva kuwa 15 Kanama 2022 ingabo z’igihugu cy’u Burundi zinjiye muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo, mu rwego rwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu burasirazuba bw’iki gihugu, nk’uko byemejwe n’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba, (EAC ), nk’uko izi ngabo zibitangaza ngo kubufatanye n’ingabo za Leta ya Congo , inyeshyamba zatangiye gukubitwa inshuro.
Nk’uko bitangazwa muri aya makuru ashimishije ku ngabo za Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo, ingabo z’u Burundi ziri muri Congo zivuga ko zifatanije na FARDC ibikorwa bya gisirikare barimo bihagaze neza
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu, Umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo mu Burundi, Colonel Floribert Biyereke yavuze ko ibikorwa ingabo z’u Burundi zoherejwemo byo kugarura amahoro n’umutekano muri Congo birimo bigenda neza.
Yakomeje kandi avuga ko ingabo z’u Burundi zifatanyije n’iza Congo ziri kwitwara neza muri Operasiyo bahuriyeho, ngo aho bageze inyeshyamba zikizwa n’amaguru. Yemeza ko Muri iki gihe igikorwa cyo kurwanya abagizi ba nabi kiri kugenda neza, iyo mitwe ibonye izo ngabo zikorera hamwe ikizwa n’amaguru.
Colonel Biyereke yasabye abarundi n’amahanga kudatega amatwi amakuru y’ibinyoma ku ngabo z’u Burundi zoherejwe mu bikorwa bigamije kugarura amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Avuga ko abakwiza ayo makuru y’ibinyoma bagamije gutera ingabo mu bitugu imitwe y’inyeshyamba yayogoje Uburasirazuba bwa Congo.
Yagize ati “Dusaba abaturage n’amahanga kudatega amatwi amakuru acishwa ku binyamakuru bimwe bimwe n’amakuru ku mbuga nkoranyambaga n’amashyirahamwe bitanga inkuru z’ibinyoma ku byerekeye ibikorwa bya gisirikare birimo bibera muri Congo.”
Mu bihe bitandukanye, Ingabo z’u Burundi zinjiye muri Congo rwihishwa guhangana n’imitwe irwanya u Burundi irangajwe imbere na RED Tabara ariko biba iby’ubusa.
Ku wa 15 Kanama 2022 nibwo abasirikare b’u Burundi binjiye byeruye muri RD Congo ku bwumvikane bw’ibihugu byombi n’umuryango w’Afurika y’iburasiza zuba, bahise biyunga kuri FARDC batangira ibikorwa byo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro yazengereje abaturage muri Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru avuga ko ingabo z’u Burundi zamaze kugera no muri Kivu y’Amajyaruguru mu bikorwa byo guhangana n’umutwe wa M23 wabijije icyuya Leta ya Tshisekedi.
Uburundi nibwo buzatanga ibikenerwa byose ku basirikare babwo bari muri icyo gikorwa cyo kugarura amahoro.
Nk’uko byemejwe n’uyu muryango wifuza ga kugarura amahoro muri DRC bari bagiye bagabana n’uduce buri gihug cyizitaho kandi kigahashya imitwe y’inyeshyamba ihabarizwa, ukuyemo u Rwanda rwangiwe kwinjira yon a DRC.
Uwineza Adeline