Murwego rwo kurwanya iterabwoba ryazengereje igihugu cya Benin, igihugu cy’u Rwanda cyasinyanye amasezerano n’iki gihugu cya Benin yo gufatanya kurwanya iri tera bwoba.
Ni ibintu byakozwe n’abakuru b’ibihugu byombi mu ruzinduko umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame yagiriye kwa mugenzi we Patrice Talon wa Benin bakaganira kubyerekeranye n’umubano w’ibihugu byombi ndetse bakavuga ku mutekano.
Nyuma y’ibiganiro birambuye bagiranye ibihugu byombi byahise bisinya amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye harimo n’ubufatanye mu bya gisirikare.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Perezida Talon yagize ati: “Niba hari Abanyarwanda bakora muri Benin mu rwego rwa gisivile kuki batanakora mu rwego rwa gisirikare muri Benin? No ku rundi ruhande.”
Perezida Kagame yavuze ko kubera amateka u Rwanda rwaciyemo rwubatse ubushobozi bukwiye, bwo gukemura ibibazo bimwe na bimwe cyane cyane iyo bafatanije n’ibindi bihugu.
Mu buryo butavugwaho rumwe hose, u Rwanda rwohereje ingabo muri Mozambique na Centrafrique kurwanya imitwe yarwanyaga ubutegetsi bwabo.
Izo ngabo zatanze umusaruro kugeza ubu ariko kuzoherezayo byamaganywe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri ibyo bihugu. Gusa abategetsi bashima ibyagezweho n’ubwo bufatanye ndetse babutangaho ingero.
Kagame atanga urugero ku buryo bakorana na Mozambique na Centrafrique, yagize ati: “Ni muri ubwo buryo tugiye gukorana na Benin ku byaba bibera ku mipaka na kure yayo cyangwa ahandi, tureba ku kibazo cy’umutekano mu karere.”
Ibihugu byombi byasinye amasezerano icyenda yo gufatanya mu nzego zitandukanye zirimo ishoramari, ikoranabuhanga, inganda, ubukerarugendo, n’ubuhinzi
Ibihugu byombi byasinye amasezerano icyenda yo gufatanya mu nzego zitandukanye zirimo ishoramari, ikoranabuhanga, inganda, ubukerarugendo, n’ubuhinzi
Amajyaruguru ya Benin yugarijwe n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro iva muri Burkina Faso mu nkubiri y’abarwanyi biyitirira idini ya Islam bakomeje guteza ibibazo mu karere ka Sahel.
Patrice Talon yavuze ko ubufatanye bwa Benin n’u Rwanda mu bya gisirikare bwanagira inyungu ku mutekano wa Burkina Faso.
Ati: “Ubufatanye bwacu n’u Rwanda Burakenewe, ntawe utabibona kandi ubu bufatanye buzagirira akamaro n’igihugu cy’abaturanyi bacu, Burkina Faso, ntawakwirengagiza kandi ukuntu umutekano mucye uva muri Sahel wugarije amajyaruguru ya Benin.”
Icyakora mu masezerano bagiranye nk’uko babisobanuye nta mbibi zirimo kuko bavuga ko bashobora guhera ku mahugurwa byaba ngombwa bakanoherezayo ingabo k’urugamba.
Iby’ubufatanye bwa gisirikare bw’u Rwanda na Benin bwavuzwe guhera mu mwaka ushize, ko Benin yifuzaga ko ingabo z’u Rwanda zijya gufasha izaho kurwanya izo nyeshyamba zitera igice cy’amajyaruguru.
Abasesenguzi bamwe bashima ubushobozi, ikinyabupfura n’ubunyamwuga bw’ingabo z’u Rwanda ku rugamba n’umusaruro zatanze muri Centrafrique na Mozambique kugeza ubu.
Ariko abandi bavuga ko uburyo ubutegetsi bwumvikana kugera ku kohereza ingabo biba bitari mu mucyo ndetse bitemejwe n’inteko zishinga amategeko. Uko ubwo bufatanye bwakozwe byanenzwe n’abatavugarumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, Mozambique na Centrafrique.
Gusa abakuru b’ibihugu bavuga ko iki ari igihe ko Africa ubwayo yishakamo ibisubizo by’ibibazo ifite ishingiye ku bushobozi n’ubufatanye bushoboka hagati y’ibihugu.
Iki gihugu kigiye kwiyongera kubindi 2 u Rwanda rwafatanyaga nbyo mu bijyanye n’umutekano muri Afurika.