Abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zikorera mu bice bihana imbibi n’ibihugu byombi bahuriye i Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba aho bigaga ku mutekano wo ku mipaka ibi bihugu bihuriyeho.
Iyi nama ya 12 yigiwemo ingamba zo ku kurushaho kunoza umutekano ku nkengero z’imipaka ihuriweho no kuganira ku bibazo by’umutekano n’ubufatanye mu gukumira ibyaha bikorerwa ku mipaka.
Umuyobozi w’Ingabo za Diviziyo ya 5 mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Pascal Muhizi, yibukije abayobozi b’ingabo ko kubungabunga amahoro n’umutekano ku mupaka uhuriweho atari inshingano gusa, ahubwo ko ari n’inshingano rusange buri wese agomba kugira.
Brig. Gen. Muhizi yagaragaje ko ubuyobozi bwatumye habaho ubushake bwa Politiki n’ibikorwa remezo bifasha ubufatanye hagati y’ingabo ziri ku mipaka y’ibihugu byombi.
Afande Muhizi kandi yasabye ko habaho gukomeza kuba maso no kureba kure, ashimangira ko hakenewe ubushishozi mu guhangana n’ibibazo nk’iterabwoba n’ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko.
Umuyobozi w’Ingabo za Brigade ya 2020 mu Ngabo za Tanzania (TPDF), Brig Gen Gabriel Elias Kwiligwa, wari uyoboye itsinda rya Tanzania, yavuze ko inama zabanje zafashije gukemura byinshi mu bibazo byari bihari, kubera ubushake n’ubufatanye hagati y’impande zombi.
Yagaragaje ko ubu umupaka wose hamwe n’abaturage bawuturiye babayeho mu mahoro n’ubumwe, byose bigerwaho kubera ukwizerana, kumvikana no gukorera mu mucyo.
Iri tsinda kandi ryasuye ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe, rinatemberezwa ku gice cy’umupaka wa Karushuga, uhana imbibi n’Akarere ka Kaisho muri Tanzania.
Akarere ka Kirehe kakaba gahana imbibi n’Akarere ka Ngara ko muri Tanzania.
Rwandatribune.com