Itangazo ryasohowe n’igisirikare cy’u Rwanda kuwa kabiri, rivuga ko abasirikare barwo binjiye ku butaka bwa DRC batabigambiriye bakurikiranye abacuruza magendu.
Amashusho yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yerekana abaturage bo mu gace ka Bihumba muri teritwari ya Nyiragongo biruka bavuga ko bari guhunga imirwano y’ingabo z’u Rwanda n’iza DR Congo, Umuvugizi w’igisirikare mu ntara ya Kivu ya ruguru Brig. Gen. Sylvain Ekenge kuwa mbere yabwiye itangazamakuru ko “kompanyi y’ingabo z’u Rwanda yinjiye ikagera muri 5Km muri Congo.” Yagize ati: “Ntiwasobanura uko abasirikare bafite intwaro barenga umupaka bakinjira barasa… Turashaka ibisobanuro.” Itangazo ry’ingabo z’u Rwanda rivuga ko abo basirikare “batabigambiriye kwinjira muri DRC ko ariko barenze metero nkeya binjira muri DRC bakurikiranye abinjiza ibintu mu nzira zitemewe bari batwaye ibintu bitazwi bikekwa ko bari bitwaje intwaro.”
Brig. Gen. Ekenge we avuga ko habaye imirwano yatumye ingabo z’u Rwanda zisubira mu gihugu cyazo, ko nta muntu wayiguyemo nubwo ngo hafashwe imbunda imwe ya AK 47 y’ingabo z’u Rwanda.
Abategetsi muri ako gace ka Nyiragongo bavuga ko imirwano ihosheje abaturage bari bahunze bagarutse mu byabo.
Mu gihe gishize hagiye habaho ubushyamirane bwa hato na hato bw’ingabo z’ibihugu byombi ku mupaka w’u Rwanda na DR Congo muri iki gice cy’ibirunga. Brig. Gen. Ekenge yabwiye yatangaje ko Abasirikare ba RDF binjiye Congo .
Hambere kandi uruhande rw’u Rwanda rwakunze gufata abasirikare ba FARDC bambutse umupaka bakinjira mu Rwanda habayeho kwibeshya cyangwa ku zindi mpamvu. Ibibazo by’ubushyamirane nk’ubu muri ako gace byatumye mu 2012 hashingwa urwego rwiswe Expanded Joint Verification Mechanism (EJVM) rwo kubyiga no kubikemura bityo kugeza umubano w’ ingabo z’u Rwanda n’iza DR Congo zifitanye umubano mwiza kandi zikomeje gufatanya mu bibazo by’umutekano.
Uwineza Adeline