Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi wavuze ko abasirikare b’Uburundi boherejwe mu rwego rwo gufasha guhosha amakimbirane mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bafashe ku ngufu, bashimuta kandi bahohotera abaturage.
Ibi byasohotse muri raporo yakozwe n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi, Burundi Human Rights Initiative(BHRI).
BHRI muri raporo yayo yavuze ko iri hohoterwa ryakorewe abaturage b’abasivile muri Kivu y’amajyepfo ryatangiye mu mpera za 2021, bikaba byarakorwaga mu ibanga.
Uyu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu ufite icyicaro mu mahanga, wasabye ko hakorwa iperereza ryizewe ku ihohoterwa rivugwa ndetse no guhana abasirikare bazahamwa n’icyo cyaha ndetse n’abayobozi babo.
Bahamagariye kandi amahanga guhatira abategetsi b’Uburundi, cyane cyane Perezida Evariste Ndayishimiye, kwemeza ko iperereza rikorwa.
Abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu bagize bati: “Ibi nibidakorwa, nta butabera buzabaho ku bahohotewe muri Congo, kandi ababikoze bo mu ngabo z’Uburundi bazakomeza kuzamurwa mu ntera no guhembwa. Iperereza rikwiye gukorwa.”
BHRI yavuze ko guverinoma y’Uburundi n’iya Congo zitigeze zigira icyo zisubiza ku birego birambuye biri muri iyo raporo.
Hashize imyaka, ingabo z’Uburundi zikora ibikorwa bihuriweho na bagenzi bo muri Congo bo muri ako karere kibasiwe n’imitwe myinshi yitwaje intwaro n’indi mitwe yitwara gisirikare, umurage w’intambara zo mu karere watangiye mu myaka ya za 90 na 2000.