Inyeshamba za CNRD/FLN ziyobowe na Gen.Jeva zambuwe ibirindiro byazo mu ishyamba rya Kibira n’ingabo z’uBurundi mu mirwano yari imaze iminsi igamije kwirukana abo barwanyi
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri Komini Bukinanyana,Intara ya Cibitoki ari nayo irimo igice kimwe cy’ishyamba rya Kibira aravuga ko kuva kuwa gatanu taliki ya 27 ugushyingo 2020,Intwaramuheto z’uBurundi zatangiye igikorwa cyo guhiga abarwanyi b’inyeshyamba za CNRD/FLN,zari zimaze zihamsze iminsi,izi nyeshyamba zikaba ziyobowe na Gen.Hakizimana Jeva .
Nkuko isoko ya Rwandatribune.com muri Komini Bukinyana ibivuga iki gikorwa cyatangijwe n’imirwano itari ikomeye cyane kuko aho ingabo z’uBurundi zageraga,aba barwanyi bahitaga bafumyamo bakiruka bahunga berekeza iLuvunge na Shanji ho muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, ibirindiro byose n’ubwihisho bwa FLN bwose bwatwitswe n’ingabo z’uBurundi.
Umunyamakuru wa Rwandatribune.com uri Kamanyola yadutagarije ko kuva kuwa 6 w’icyumweru gishyize ku birindiro by’ingabo z’umuryango w’abibumbye MONUSCO,biri ahitwa Kabamba na Uvila hamaze kugera abarwanyi 75 bishyize mu maboko y’izi ngabo kubera guhunga imirwano,imaze iminsi ibera mu kibira n’ahitwa Nakipupu ho muri Kivu y’Amajyepfo,ku nkambi ya MONUSCO iri Uvila honyine hamaze kugera abarwanyi 35,naho iri Kabamba hamaze kugera abarwanyi 45 barimo n’uwitwa Majoro Benibe,benshi muri bo akaba ari inkomere.
Abasesenguzi mu bijyanye n’umutekano w’akarere k’ibiyaga bigari basanga igikorwa cyo guhiga aba barwanyi ba FLN mu nkengero za Nyungwe ahitwa mu Kibira ,ari umusaruro uri kuva mu biganiro bya Dipolomasi biri gukorwa hagati y’uRwanda n’uBurundi.
naho ku ruhande rwa Congo ho nibisanzwe dore ko hasize iminsi bariguhiga abo barwanyi muri Kivu y’Amajyepfo,aho ingabo z’iki guhugu zimaze kwica abagera muri 60, n’aho abandi bagafatwa mpiri harimo Col.Donat Bazamanza wari ushinzwe ishami rya politiki muri CNRD/FLN,hakiyongeraho urupfu rwa Nyawenda J.M.V wari Umunyamanga mukuru wa CNRD UBWIYUNGE,twashatse kumenya icyo Leta y’uBurundi ibivugaho,duhamagaye Col.Gaspard Baratuza Umuvugizi w’Intwaramiheto z’uBurundi telephone ye ngendanwa ntiyadukundira.
Mwizerwa Ally
ni byiza ariko batubwire abafashwe,abishwe ndetse niba ari byo birindiro bihari gusa