Ingagi 4 zo mu muryango wa Hirwa ziheruka kw’imukira muri Uganda muri pariki ya Mgahinga iherereye mu mashyamba y’ibirunga k’uruhande rwa Uganda zakubiswe n’inkuba zirapfa mugihe imvura yarimo igwa.
Izapfuye harimo imwe itwite ndetse n’indi imwe yarimaze igihe gito ivutse.
BBC dukesha iyi nkuru yanditse ko Ikigo Uganda wildlife Authority cyemeje iby’inkuru.
Mbere y’uko uyu muryango ukubitwa n’inkuba wari ugizwe n’ingagi 17.
Ikigo Virunga Transboundary Collaboration gishinzwe kubungabunga ubuzima bw’ingagi mu gace k’ibirunga cyatangaje ko hakozwe isuzuma kuri izi ngagi hanyuma bigaragara ko ntakindi zazize
Umuyobozi w’iki kigo Dr Andrew seguya yatangaje ko ari inkuru ibabaje cyane cyane ko hapfiriyemo ingagi 2 z’ingore zashoboraga k’uzongera umubare w’izindi.
Yagize ati:” Gupfusha ingagi ebyiri z’ingore zashoboraga kongera umubare w’izindi ni igihombo gikomeye”
Yanongeyeho ko ingagi 13 zasigaye mw’uyu muryango babashije kuzibona kandi basanze zibasha kurisha ntakibazo.
Umuryango wa Hirwa ni umwe mu miiryango y’ingagi iba mu mashyamba y’ibirunga igendagenda hagati y’u Rwanda, Uganda , na DR Congo.
Mu mwaka wa 2018 ingagi zo mu birunga zavanywe ku rutonde rw’inyamaswa z’ugarijwe no gucika ku isi , nyuma y’uko hongerewe imbaraga mukuzirinda abazica no mu kuzibungabunga ngo zororoke.
Kugeza ubu, ubu bwoko bw’ingagi busigaye kw’isi bugizwe n’ izigera ku 1000.
HATEGEKIMANA Claude