kigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, cyatangaje ko mu ngagi 17 zo mu muryango wa Hirwa zari zarambutse Pariki y’Ibirunga zikajya muri Pariki ya Mgahinga muri Uganda ku wa 28 Kanama 2019, 11 arizo zagarutse muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu Rwanda kuko izindi zapfuye mu buryo butandukanye.
Uyu muryango wa Hirwa wongeye kubonwa n’abakurikirana ingagi muri Pariki y’Ibirunga ku wa 15 Mata 2020. Ingagi 11 zo muri uyu muryango ugizwe n’ingagi 17 nizo zagarutse mu Rwanda zivuye muri Uganda.
Enye mu zigize uyu muryango byatangajwe ko zapfuye ku wa 03 Gashyantare 2020 zikubiswe n’inkuba, mu gihe izindi ebyiri zapfuye harimo iyazize uburwayi bwo mu nda n’indi yagize ibibazo by’ubuhumekero.
Umwana w’ingagi wari waravukiye muri Pariki ya Mgahinga muri Mutarama uyu mwaka nawe yarapfuye kubera uburwayi bwo mu nda.
Kuba ingagi zava mu gihugu kimwe zikajya mu kindi ni ibintu bisanzwe. Impamvu ahanini ibitera ni aho zibasha kubona ibyo zirya ndetse n’uburyo bwo gusabana hagati y’imiryango.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi mu mwaka ushize yanditse kuri Twitter, ko ari ibisanzwe kuba ingagi zakwambuka kandi ari ibintu bikunda kubaho ku ngagi zo mu gice cy’Ibirunga kirimo Pariki y’Ibirunga ku ruhande rw’u Rwanda; Pariki Nkuru ya Virunga ku ruhande rwa Congo na Pariki ya Mgahinga Gorilla National Park ku rwa Uganda.
Ati “U Rwanda mu bihe byashize ntirwahwemye kwakira ingagi nyinshi zambuka ziva mu bihugu by’ibituranyi. Niyo mpamvu twashyizeho Umuryango ugamije guteza imbere ibyo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima mu gace k’ibirunga (Greater Virunga Transboundary Collaboration, GVTC) no gusangira inyungu yavuyemo mu gihe ingagi zambutse”.
U Rwanda, Uganda na RDC bihuriye mu muryango ugamije guteza imbere ibyo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima mu gace k’ibirunga. Umwaka ushize byemeranyijwe ku bufatanye mu gukusanya ingengo y’imari uwo muryango uzakoresha, gushyiraho ubuyobozi bwawo, abakozi n’ibindi.
Ubwanditsi