Bamwe mu bafite inganda zitunganya ibikomoka ku ifarini n’isukari birimo imigati, amandazi n’ibindi mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, baravuga ko Leta yareba icyo yabafasha ku bijyanye n’ibiciro by’ifarini ndetse n’isukari bikomeza kuzamuka kandi igiciro cy’umugati ndetse n’ibindi ku isoko kidahinduka ugereranyije n’uko ibiciro by’ifarini, isukari n’amavuta bizamuka.
Bavuga kandi ko kuri ubu , hasigaye inganda nkeya zigihanyanyaza gukora kuko izindi zafunze imiryango zikaba zitagikora, kubera izamuka ry’ibiciro by’ibikoresho bakenera mugukora imigati, amandazi n’ibindi ugereranyije n’ubushobozi ababikora baba bafite.
Nsengiyumva Jean ufite uruganda rutunganya imigati rwitwa ILITE BREAD Ltd mu Murenge wa Runda, Akagali ka Ruyenzi, Akarere ka Kamonyi avuga ko Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yareba ku biciro kuko byabafasha nabo bakiteza imbere.
Ati “urebye nkubu umufuka w’ifarini waguraga amafaranga ibihumbi cumin na bine (14000 Frw) umwaka ushize wa 2022, ubu muri uyu mwaka wa 2023 uragura amafaranga ibihumbi makumyabiri na bitandatu (26000 Frw), kandi igiciro cy’umugati twebwe ntidushobora kugihindura.
Akomeza avuga ko MINICOM yareba uko yabavuganira ku biciro by’ifarini ndetse n’isukari kugira ngo inganda zitazafunga ari nyinshi bityo Abanyarwanda ntibabashe kubona imigati ndetse n’ibindi bibikomokaho uko babyifuza.
Emmanuel Ndayisenga ufite uruganda UBWIZA BACKERY Ltd ruherereye mu Murenge wa Muhima, Akagari ka Tetero Akarere ka Nyarugenge, nawe avuga ko n’ubwo bakibasha gukora ari ukwanga guhagarika akazi bagakomeza kugerageza ariko ngo kubera ibiciro byazamutse by’ifarini ndetse n’isukari urebye batagikora uko bikwiye.
Yakomeje avuga ko n’ubwo bakomeje guhanyanyaza, batabasha kwiteza imbere akaba asaba Leta kuba yabafasha wenda igashyiraho nkunganire ku giciro cy’ifarini ndetse n’isukari kugira ngo babashe gukora neza nabo biteze imbere nk’abandi Banyarwanda muri rusange.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ,ivuga ko isukari n’amavuta bikoreshwa n’Abanyarwanda 10% bikorwa n’ingada zo mu Rwanda mu gihe, iyavaga nko mu bihugu bya Malawi na Swaziland, ubu itakibasha kuboneka bitewe n’uko hari gukorwa isukura ry’inganda zabo, ari na yo mpamvu ituma isukari ihenze.
Ku bijyanye n’amavuta yo guteka, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda avuga ko amavuta arangurwa mu Misiri no ku mugabane wa Aziya, yagiye ahenda uko iminsi igenda ishira, ubu hakaba hari ingamba zo kwiyubakira inganda mu Rwanda, kimwe n’amasabune kuko akorwa mu bisigazwa by’abakora amavuta.
MINICOM itangaza ko hariho na gahunda yo gushaka icyerekezo nyafurika cyo gushaka andi masoko ahandi, kugira ngo ibiciro bitazajya bizamuka cyangwa ibicuruzwa bikabura.
Norbert Nyuzahayo
Rwandatribune.com