Mu nama y’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika yaterane kuwa 18 Gashyantare 2023 i Addis Abeba muri Ethiyopia, yibanze ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC aho Ubutegetgetsi bw’iki gihugu ,bwasabwe guhagarika imikoranire bufitane n’umutwe wa FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro no gucyura impunzi z’Abanye congo bavuga ikinyarwanda .
Ibi byemezo ni bimwe mu byashingiweho , kugirango imakimbirane amaze igihe hagati y’Ubutegetsi bwa DRC na M23 ahagarare ndetse habashe kuboneka amahoro n’umutekano birambye mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Kugeza Ubu Ariko ,birasa nk’aho Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi buzagorwa cyane no gushyira mu bikorwa ibyo busabwa dore ko atari ubwa mbere bubisabwe, ariko kubishyira mu bikorwa bikaba bayarakunze kunanirana.
FARDC izabasha kwitandukanya na FDLR?
Abakurikiranira hafi imikoranire ya FARDC n’umutwe wa FDLR ,bemeza ko bizagorana cyane kugirango igisirikare cya Rebulika Iharanira Demikorasi ya Congo FARDC, cyemere kwitandukanya n’umutwe wa FDLR.
Ibi biraterwa n’uko kuva M23 yakongera kubura imirwano, FARDC ifata FDLR nk’inkingi ya mwamba mu rugamba bahanganyemo na M23.
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri Teritwari ya Rutshuru, avuga ko imirwano imaze igihe ibera muri Teritwari ya Rutshuru na Masisi hagati ya M23 na FARDC ,Umutwe waFDLR ariwo uyoboye urugamba ndetse ko ariwo ugerageza guhangana na M23 cyane cyane ko abasirikare ba FARDC bakunze gukizwa n’amaguru rugikubita .
Ibi byatumye Ubutegetsi bwa DRC burundira uyu mutwe intwaro nyinshi n’akayabo k’amafaranga, bikanemezwa ko muri ibi bihe umubano wabo ari ntamakemwa dore ko ari wo usa nk’urwaniririra igisirikare cy’iki gihugu .
Umwe mu banyapolitiki bo muri DRC utashatse ko dushyira amazina ye hanze ku mpamvu z’umutekano we, yabwiye Rwandatribune ko Perezida Tshisekedi atiteguye guhagarika imikoranire na FDLR bitewe n’uko uyu mutwe uri kumufasha ndetse umufatiye runini mu rugamba ahanganyemo na M23.
Yongeye ho n’ubwo Perezida Tshisekedi akomeje gusabwa kuyoboka inzira y’ibiganiro na M23, atiteguye kubikora ahubwo ko yahisemo gukomeza intambara kugeza atsinze M23 ndetse ko ari imwe mu mpamvu atapfa kwemera guhara FDLR kuko azakomeza kwifashisha uyu mutwe mu rwego rwo gukomeze guhangana na M23 .
FDLR ,ni umutwe ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ufatwa nka nyirabayazana w’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRC no gukomeze gutuma intambara muri iki gihugu zidahagarara ,
Gucyura impunzi z’Abanekongo bavuga Ikinyarwanda bizashoboka?
Abakurikiranira hafi ibibera mu Burasirazuba bwa DRC, bemeza ko bizagora Ubutegetesi bwa Perezida Felix Tshisekedi gucyura impunzi z’Abanekongo bavuga ikinyarwanda zitataniye mu bihugu by’Akarere k’ibiyaga bigari n’ahandi.
Bakomeza bavuga ko izi mpunzi ,zitapfa gutaha mu gihe ubutegetsi bwa DRC butarabasha kurandura inzitizi n’impamvu zatumye zihunga.
Ubutegetsi bwa DRC burasabwa kubanza kwizeza no gucungira umutekano izi mpunzi kuko mu byatumye zihunga, harimo kwicwa, gusahurwa n’ibindi bikorwa by’urugomo .
Ibi ariko nti byagerwaho mu gihe ubutegetsi bwa DRC, butarabasha kurandura imitwe yose yitwaje intwaro mu Burasiraziba bwa DRC dore ko ari yakunze kenshi kwibasira Abanyekongo bavuga ikinyarwanda bigatuma benshi bahunga igihugu cyabo yaba muri Kivu y’Amajyepfo n’iya Majyaruguru .
Imwe muri iyo mitwe ni Nyatura CMC, Nyatura APCLS, FDLR n’indi itanduka ya Mai Mai isanzwe yanga urunuka Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi n’indi nka PARECO, CODECO.
Gusa bikaba bizagorana cyane kugirango ubutegetsi bwa DRC, bubashe kuyirwanya dore ko bumaze igihe bukorana nayo mu kurwanya M23.