Inka 13 z’abaturage 2 zapfiriye umunsi umwe, mu karere ka Kirehe , mu murenge wa Mpanga,kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Ugushyingo 2021, nyuma y’uko zagiye konera umuturage amasaka zose zipfira muri uwo murima.
Ikigo cy’igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi RAB cyasuzumye izi nka ngo harebwe neza icyazishe.
Izi nka zapfuye ni iza Mukaruziga Immaculee na Mukansonera Leoncie zabanaga mu rwuri rumwe.
Umukobwa wa Mukaruziga wapfushije 6 yabwiye Radio na TV1 ko batunguwe n’urupfu rw’izi nka kuko amasaka zagiye kona ngo yari amato adasanzwe yica inka.
Yagize ati “Ukuntu byagenze,inka zarasohotse zijya konera umuturage ufite umurima hafi y’urwuri.Bagiye kuzikuramo zose zivamo zisohora indimi zirambarara hasi kuriya mwabonye.Ntabwo zonye umwanya munini kuko bihutiye kuzivanamo.”
Batubwira ko ari amasaka yazishe ariko mu by’ukuri murabizi ko ibisigati bisanzwe biragirwa nta muntu utabizi.Zonye amasaka atangiye kubagarwa.
Tuzi ko icyica inka ari isaka ririya ryo hejuru ariko zo zishwe n’amasaka mato.Yatubwiye ko nta kintu yigeze ateramo ariko yajyaga ahingamo inyanya kandi ziterwa imiti.Bishoboke ko hari umuti wazamukiye muri ariya masaka inka zayarya zigahita zigira ikibazo.
RAB yatwaye ibipimo ariko ntabwo baradusubiza ariko 90% batubwiye ko ari amasaka.Mu bushakashatsi bwabo basanzwe bakora ngo bazi ko amasaka yica inka.”
Ubusanzwe Mukaruziga yari afite inka 50 ndetse ngo ntibagira ubwishingizi bw’izo nka kuko ngo ari inyarwanda.Amasaka yishe izo nka ngo yatewe mu kwezi kwa cyenda.
Dr.Uwituze Solange,Umuyobozi wungirije wa RAB,ushinzwe iterambere ry’Ubworozi,avuga ku rupfu rw’izi nka yagize ati “Aho twabiboneye nuko habayeho nuko inka zarishije amasaka mato yatewe tariki 20 Nzeri kandi amasaka matoya aba afite ibinyabutabire 2 bishobora kwica inka cyangwa ikindi kintu cyose cyabirya cyane cyane amatungo yuza gusa Cyanide n’umuntu yamwica ariko Nitrate yo yica amatungo yuza [inka,ihene n’intama].Yaba Cyanide na Nitrite iyo bigeze mu maraso byimura umwuka wa Oxygene,noneho amatungo agapfa yishwe no kubura Oxygene yo mu maraso.Nicyo dukeka ku kigero cya 90-95% akandi 5 gasigaye tukagasigira ibirava mu bipimo bya Rwanda Forensic Laboratory.”
Uyu muyobozi yavuze ko batakeka ko izi nka zishwe n’umuti watewe mu nyanya zabanjirije ayo masaka izi nka zagiye kona ahubwo ngo uwareba yareba no ku ifumbire ya NPK cyangwa Urea zifite Nitrogene gusa ngo nta kibazo ziteza, Amasaka yica amatungo ni itarengeje sentimetero 50 avuye ku butaka ndetse ngo aba ageze igihe cy’ibagara rya mbere.
Uwineza Adeline