Mu mategeko mpuzamahanga ndetse no mu mategeko y’u Rwanda harimo ihame rivuga ko ntawukwiye kwitwaza ko atazi amategeko. Niyo mpamvu Rwandatribune.com yabageneye umwanya wo kujya ubagezaho inkuru zerekeranye n’amategeko kugira ngo ihame ryayo ryo kubagezaho amakuru no kubongerera ubumenyi rikomeze kubahirizwa .
Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho ubusumbane bw’inkiko ndetse n’ububasha bwazo dushingiye ku itegeko no 30/2018 ryo kuwa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko mu Rwanda.
Ubusumbane bw’inkiko zo mu Rwanda bugaragara mu ngingo ya kabiri y’itegeko twavuze hejuru aho iteganya inkiko zisanzwe n’inkiko zihariye:
Iyi ngingo ivuga ko inkiko zisanzwe ari :
- Inkiko z’ibanze
- Inkiko zisumbuye
- Urukiko Rukuru
- Urukiko rw’ubujurire
- Urukiko rw’Ikirenga
Iyi ikomeza ivuga ko inkiko zidasanzwe ari :
- Urukiko rw’ubucuruzi
- Urukiko Rukuru rw’ubucuruzi
- Urukiko rwa Gisirikare
- Urukiko rukuru rwa Gisirikare
Nk’uko izi nkiko zisumbana kandi zitandukanye mu nyito ni nako zifite ububasha butandukanye,tukaba tugiye kurebera hamwe ububasha bw’inkiko zisanzwe mu manza nshinjabyaha twifashishije itegeko twavuze hejuru.
Mu ngingo ya 10 y’itegeko twavuze hejuru ivuga ko “urukiko rufite ububasha mu manza z’inshinjabyaha bushingira ku ifasi igihe havutse impaka.”
Iyi ngingo ivuga ko mu gihe hari impaka mu kumenya urukiko rufite ububasha bushingiye ku ifasi bwo kuburanisha urubanza rufitwe n’inkiko zirenze rumwe ,hagenwa urukiko ruburanisha ,mu buryo bukurikira:
- Urukiko rwaho icyaha cyakorewe;
- U rukiko rw’aho ukurikiranyweho icyaha atuye cyangwa aba;
- Urukoko rw’aho ukurikiranyweho icyaha yafatiwe.
Urukiko rw’aho icyaha cyakorewe nirwo bahitamo ku rw’aho ukurikiranyweho icyaha atuye cyangwa aba. Urukiko rw’aho ukurikiranyweho icyaha atuye cyangwa aba nirwo bahitamo ku rw’aho ukurikiranyweho icyaha afatiwe.
Naho ingingo ya 11 yo ivuga ko mu gihe hakurikiranywe abantu benshi mu gukora ibyaha urukiko rufite ububasha rwo kuburanisha urwo rubanza ni urukiko rufite ububasha bushingiye ku ifasi bwo kuburanisha urubanza ku cyaha kirushije ibindi kuremera ni narwo rufite ububasha bwo kuburanisha ibindi byaha byakozwe nabo bakurikiranwe.
Ububasha bw’urukiko rw’Ibanze:
Dushingiye kubyo tumaze kubona rero tugiye kurebera hamwe ububasha bw’urukiko rw’Ibanze mu manza nshinjabyaha
Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 26 yiri tegeko Urukiko rw’ibanze rufite ububasha bwo kuburanisha ibyaha bihanishwa igihano cy’igifungo kitarengeje imyaka itanu(5) uretse ibyahariwe izindi nkiko.
Iyi ngingo kandi iha ububasha urukiko rw’Ibanze bwo kuburanisha ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakozwe mu Rwanda hagati y’itariki ya mbere ukwakira 1990 n’iya 31 ukuboza 1994 bikurikira:
a) Ibikorwa by’iyicarubozo;
b) Ubwicanyi;
c) Ibikorwa byo gusambanya ku gahato cyangwa kwangiza imyanya ndangagitsina;
d) Ibikorwa by’ubushinyaguzi ku mirambo;
e) Ibikorwa byo kugiririra nabi bikabije abandi bikabaviramo gupfa;
f) Ibikorwa byo gukomeretsa umuntu cyangwa kumugirira nabi bikabije hagambiriwe ku mwica kabone n’ubwo umugambi wo kwica utagezweho;
g) Ibindi byaha byakorewe abantu bitagambiriye kwica;
h) Ibindi byaha byakozwe n’umuntu wari mu nzego z’ubuyobozi ku rwego superefegitura cyangwa rwa komini mu mashyaka ya politike, mu gipolisi cya komini cyangwa mu mitwe yitwara gisirikare, akaba yarakoze ibyo byaha cyangwa akoshya abandi kubikora hamwe n’ibyitso bye;
Gusubirishamo ingingo nshya imanza zaciwe n’inkiko Gacaca zujuje ibiteganywa n’itegeko .
Inkiko z’Ibanze ziburanisha kandi ibirego byerekeye ifunga n’ifungura ry’agateganyo ku rwego rwa mbere.
Mu nkuru yacu y’ubutaha tuzabagezaho ububasha bw’izindi nkiko zisigaye nk’uko twabyiyemeje.
Mucunguzi obed
Rwandatribune.com