Kuva mu mpera z’umwaka w’2019, nibwo humvikanye cyane ibihuha hirya no hino ku mbugankoranyambaga, bivuga ko u Rwanda rushaka kwigarurira ibice bya repubukika iharanira demokarasi ya Congo, mu cyobita mu rurimi rw’amahanga Balkanization.
Mubakwirakwije izi nkuru harimo n’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi, Bwana Adolphe Muzito, uyobora impuzamshyaka ya LAMUKA.
Taliki ya 10 Mutarama 2020, nibwo umutwe w’inyeshyamba urwanya Leta y’u Rwanda wa FDLR, wagaragaje ko u Rwanda rushaka kwigarurira ibice bitandukanye bya repubulika iharanira Demokarasi nya Congo.
Aya magambo yaje nyuma y’aho Adolphe Muzito wigeze kuba Minisitiri w’Intebe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ubu akaba ari Umuhuzabikorwa w’impuzamashya LAMUKA, igizwe n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Felix TSHISEKEDI, aho yatangaje ko kugira ngo amahoro aboneke n’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo birangire ari uko DRC yatera u Rwanda kandi bakarufata bakarwomeka ku gihugu cyabo.
Muzito Adolphe yagize ati:“Ntabwo dushobora kubona amahoro tudateye u Rwanda, byaba ngombwa tukarufata.”
Ibihuha nk’ibi kandi byakomeje gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga n’abayapolitike batavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bibumbiye mu mpuzamashyaka ya LAMUKA.
Iyi mpuzamashyaka igizwe n’amashyaka nka UNC rya Vital Kamerhe, CONGO NAS BISO/SYENCO) riyobowe na Freddy Matungulu Mbuyamu, Nouvel Elan riyobowe na Adolphe Muzito, Ensemble pour la République riyobowe na Moïse Katumba, MLC riyobowe Jean Pierre Bemba ndetse na ECiDé riyobowe Martin Fayulu. Uretse amashyaka abiri muri aya, irya Jean Pierre Bemba ndetse n’irya Moïse Katumba, niyo yitandukanije n’imvugo ya Adolphe Muzito.
Honoré Nganda Nzambo Ko Atumba wabaye minisitiri akaba na ambasaderi ku butegetsi bwa Perezida Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga kuri ubu utavuga rumwe n’ubitegetsi buriho, ahora ahwihwisa ibihuha ko u Rwanda rushaka kwigarurira ibice bimwe na bimwe bya Congo rukabyiyomekaho.
Mu mpera z’umwaka w’2019, ubwo Perezida wa congo Nyakubahwa Felix TSHISEKEDI, yatangizaga ibikorwa bigamije kwirukana imitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Congo mucyo bise operasiyo ZOKORA I na ZOKORA II. Nganda Nzambo yahise atangaza ko ibyo biri mu mugambi karundura wo kwigarurira ibice bya Congo bakabyomeka ku Rwanda, umugambi yavugaga ko ugiye gushyirwa mu bikorwa na Perezida Felix TSHISEKEDI.
Umunyamakuru ukurikiranira hafi politike y’akarere k’ibiyaga bigari Bwana Gentil Gedeon, mu kiganiro yatambukije kuri youtube ye, yavuze ko ibihuha by’abanyapolitike bo muri Congo bivuga ko u Rwanda rushaka kwiyomekaho ibice bya Congo (Balkanization), yavuze ko bifite aho bihuriye n’urugamba u Rwanda rwagiye rurwana muri Congo muri Gahunda yo guhashya imitwe y’inyeshyamba nka FDLR, RUD-Urunana, FLN ya MRCD-Ubumwe na P5 ndetse ngo bikanashoboka ko abagize iyi mitwe aribo bagize uruhare mu guhimba aya makuru mu mugambi wo guteza amakimbirane hagati y’ibihugu byombi.
Muri icyo kiganiro kandi ngo ibihuha bya Balkanization byagiye bijya hanze ariko umubano w’u Rwanda na Congo ukomeza kumera neza.
Abakurikiranira hafi politike y’akarere bavuga ko uyu ari umugambi w’umutwe wa FDLR ufatanya n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Felix TSHISEKEDI.
Ubwo intambara ya mbere ya Congo yarangiraga, ubutegetsi bwa Mubutu bukuweho mu 1998, Congo igatangira kuyoborwa na Bwana Laurent Desire Kabila. Ibihuhwa bya Balkanization nabwo byatangiye kujya hanze, muri iki gihe nabwo Laurent Desire Kabila yarafitanye umubano mwiza n’u Rwanda dore ko Ingabo z’u Rwanda zari zimaze kumufasha kugera ku butegetsi.
Gusa uyu mubano ntiwatinze kuko Laurent Kabira yahise atangira kwikoma u Rwanda, ahita ahindukira atangira gukorana n’imitwe igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bari bibumbiye muri ALIR yaje kuvamo FDLR y’ubu ikorera mu mashyamba ya Congo ndetse bamwe abagororera kubashyira mu gisirikare cye.
Kuva icyo gihe nabwo ibihuha by’uko u Rwanda rushaka kwiyomekaho ibice bya Congo (Balkanization) byahise bituza.
Joseph Kabila, mu 2001 yagiye ku butegetsi nyuma y’urupfu rwa Se Laurent Desire Kabila. Mu 2009 yasinyanye amasezerano n’u Rwanda muri gahunda yo guhashya imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano mu karere irimo; FDLR mu bikorwa bise “Umoja Wetu” na “Kimya II” nabwo ibihuha by’inkuru za Balkanization zarongeye ziraduka. Icyo gihe abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Joseph Kabira baramurakariye cyane bavuga ko agiye kugurisha Congo k’u Rwanda, ibihuha bisakazwa mu banyecongo karahava.
Nubwo ibi bihuha bigenda bikwirakwizwa n’abanyapolitike bakorana n’iyi mitwe yitwaje intwaro ya FDLR, P5, FLN na RUD-Urunana, badashyikigiye ubutegetsi buyoboye Congo kuri ubu. Perezida Felix TSHISEKEDI, ubwo yari mu bwongereza mu nama y’iga ku ishoramari hagati y’ubwongereza, abanyecongo bamubajije niba u Rwanda rushaka kwiyomekaho ibice bya Congo.
Yabasubije agira ati:” mu gihe cyose nzaba nkiri Perezida wa repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nta santimetero nimwe igihugu cyacu kizamburwa, izi n’inkuru zababuze ibyo bavuga, ubwo twari mu badashyigikiye ubutegetsi bwari muri Congo ntabwo twigeze tubeshya Abaturage ko hari abashaka kwigabanya igihugu cyacu”.
Ubwanditsi