Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwatangaje ko inkongi yibasiye ishyamba rya Nyungwe yatangiye mu ijoro ryo kuwa 20 Kanama kugeza na nubu uyu muriro ukaba utaracogora.
Ni inkongi imaze kwibasira Hegitari 15 z’ishyamba rya Nyungwe ku gice giherereye mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Ndagijimana Louis Munyemanzi, yemeje ko ubuyobozi buri gushakisha uburyo bwose bwo kuzimya iyi nkongi.
Visi Meya Munyemanzi avuga ko kuva iryo joro abaturage n’inzego z’ubuyobozi, bafatanyije kuzimya iyo nkongi, bakagira ngo yarangiye ariko basubiye mu ngo zabo babona umuriro wongeye kugira ubukana basubirayo kuwuzimya.
Yagize Ati “Twarawuzimije ariko hari igiti cyari cyahiye gihagaze ntitwabimenya dusubiye inyuma cyitura hasi gihita gikongeza ikindi gice cy’ishyamba, dukomeza guhangana nawo kugeza na n’ubu”.
Uwo muyobozi avuga ko iyi nkongi imaze iminsi 3 itarazima, kubera uburyo burimo kwifashishwa n’abaturage bwo gukoresha amashami y’ibiti n’ibitaka, ngo ishobora kongera ubuso bw’ishyamba bwahiye bukarenga hegitari 15 zimaze gukongoka.
Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iyi nkongi, ariko hari umuturage witwa Dusingizimana Gloriose watanze amakuru avuga ko yabonye umugabo witwa Bihibindi, aturuka muri icyo gice gutwika ibyatsi byo mu murima afite hafi y’iryo shyamba.
Visi Meya Ndagijimana akomeza avuga ko abandi baturage bavuga ko uwo Bihibindi, yaba yatwitse iri shyamba agiye guhakura ubuki.
Ati “Uyu Bihibindi yamaze kumva bifashe intera ndende yahise atoroka ubu arimo gushakishwa ngo aduhe amakuru y’ukuri koko, niba hari uruhare yagize mu gutwika iri shyamba”.
Impamvu kuzimya iyi nkongi byagoranye ni uko nta muhanda ndetse n’utuyira turigeraho duhari, kuko byasabaga ko abazimya babanza kwishakira inzira yo kunyuramo.
Ati “Nta modoka cyangwa moto yabona aho ica kuko ni ishyamba ry’inzitane ritarimo imihanda n’inzira byorohereza abantu kwihuta kurizimya”.
Ku bijyanye n’urusobe rw’ibinyabuzima biri muri iri shyamba, Visi Meya Ndagijimana avuga ko inyamaswa zifite ubushobozi bwo kumenya ko ishyamba ryahiye zigahunga, ariko ibyana byazo bitazi kuguruka no kugenda ndetse n’amagi byo byangiritse