Abakecuru bincike batuye mu mudugudu w’Imena , wahoze witwa umudugudu w’AVEGA barashimira cyane ingabo zari iza RPA (Inkotanyi) zabarokoye nyuma yo kwicirwa imiryango yabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ngo n’ubwo bagizwe incike bakanyura mu buzima bugoye ubu ngo bafite ibyishimo n’umunezero.
Ibi babitangaje mu nama y’iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kanama 2022, igamije guhumuriza abantu bahuye n’ihungabana cyane cyane rikomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.
Mukarutabana Melanie , arashima cyane abantu babatekerejeho nk’abakecuru b’incike bari mu bwigunge aho birirwaga ntacyo gukora bafite bigatuma bahorana agahinda gakabije none ubu ngo bafite ibyishimo n’umunezero bakesha ababatekerejeho bakabahuriza ahantu hamwe ubu ngo bakaba barakoze imishinga irimo guhinga ibihumyo, gukora imitako n’imirimbo y’abagore n’ibindi. Yagize ati:” Tubikuye ku mutima turashimira cyane ingabo zari iza RPA (Inkotanyi) zaturokoye ubu tukaba tumeze neza dufite ibyishimo n’umunezero”.
Ibi abihuza na mugenzi we Mukagihana Martha, uvuga ko ubu bajya bahura bagacinya akadiho bigatuma iminsi yo kubaho kwabo yiyongera , ati:” Turahura tugahuza urugwiro n’ababyeyi b’incike , ubu dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu , badusabye kuvuga amateka yacu tukayagaragariza Isi yose ndetse n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi birirwa bayipfobya , nitwe tugomba kuyagaragaza uko ari kuko nitwe twayanyuzemwo.
Ni muri urwo rwego twatangiye kwandika ibitabo bigaragaza amateka yacu n’inzira y’umusaraba twanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 tubifashijwemwo na Madame Radegonde Ndeiuru, uduhora hafi akegeranya ubuhamya bwacu n’ibitekerezo byacu”.
Radegonde Ndeiuru, ukurikiranira hafi ubuzima bw’izi ncike, usanzwe akora akazi k’isanamitima , avuga ko yahuye nabo asanzwe asoma ibitabo bandika birimo ubuhamya bwabo ngo bikamutera imbaraga z’umurava mu kubahuza bakishimana bakanacinya akadiho nka kimwe mu byongera ibyishimo n’umunezero.
Nkundiye Eric Bertrand