Ibiro bishinzwe ubuziranenge muri Tanzaniya TBS, byatangaje ko bishyigikiye inkunga y’ibiribwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziheruka guha iki gihugu.
Ikigo cy’Ubuziranenge muri Tanzania kizwi nka TBS cyatangaje ko umuceri, amavuta yo guteka, n’ibishyimbo byatanzwe nk’inkinkunga, bidakwiye kugira uwo bitera ikibazo mu Banyatanzania ngo kuko bifite ubuziranenge .
Iyi nkunga y’ibiribwa ngo ikaba yaratanzwe na Minisiteri y’ubuhinzi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku bufatanye n’umuryango mpuzamahanga, ikaba igomba guhabwa amashuri amwe n’amwe yo mu gace ka Dodoma n’ahandi.
Iki kigo, cyabitangaje nyuma y’aho Abanyatanzania batandukanye n’abatavuga rumwe n’Ubutegetsi cyo kimwe n’abari mu butegetsi bw’iki gihugu, bamaganiye kure iyi nkunga y’Amerika ndetse bakaba baranagaraje impungenge z’uko ibi biribwa bishobora kuba bidafite ubuziranenge . Mu bagaragaje izi mpungenge hakaba harimo na Ministre w’Ubuhinzi n’Ubworozi muri Tanzania.
Mu itangazo rivuguruza impungenge zagaragajwe na Minisitiri w’ubuhinzi, Hussein Bashe, n’abandi Banyatanzania batandukanye, Ikigo cy’Ubuziranenge cya Tanzaniya (TBS), cyatangaje ko inkunga y’ibiribwa yatanzwe n’Amerika, irimo umuceri, amavuta yo guteka, n’ibishyimbo bifite ubuziranenge ndetse ko bikungahaye ku ntungamubiri.
Ikigo TBS, gikomeza kivuga ko , uburyo bukwiye bwo kwinjiza ibiribwa mu gihugu cya Tanzania nabwo bwakurikijwe, harimo kugenzura no kubipima muri laboratoire ibi biribwa.
Umuyobozi ushinzwe kwamamaza no kumenyekanisha amakuru muri TBS, Gladness Kaseka, yagize ati:
“Inzira yo gushimangira ibiribwa iremewe mu mahanga kandi ikorwa mu rwego rwo kuzamura imirire y’abaturage bacu.”
Mu minsi mike ishize, ubwo yavugaga ko Tanzaniya ifite ibiribwa bihagije,Minisitiri Bashe ,yasabye ikigo cy’Abanyamerika kugura ibikomoka ku buhinzi bwo muri Tanzaniya no kongeramo intungamubiri zaho, aho koherereza inkunga y’ibiribwa Abanyatanzania bahinga ku bwinshi by’umwihariko Umuceri.
Ati : ” Twabwiye umuryango utegamiye kuri Leta kubwira Abanyamerika ko dufite umuceri n’ibishyimbo muri iki gihugu, dusaba ko n’amafaranga bakoresha mu guha abahinzi b’Abanyamerika, bagomba no kuyahaho n’ abahinzi bo muri Tanzaniya.”
Yakomeje avuga ko, yamenyesheje umuryango utegamiye kuri Leta ko Tanzaniya yihagije mu biribwa bityo ko idakeneye inkanga. .
Ambasade y’Amerika muri Tanzania yo, yavuze ko umuceri n’ibindi biribwa byoherejwe mu mahanga nk’inkunga mu bihugu bitandukanye, bifite ubuziranenge.
Ati : ‘’Muri gahunda ya ‘Pamoja Tuwalishe’, Minisiteri y’ubuhinzi yo muri Amerika, ku bufatanye n’umuryango mpuzamahanga, batanze impano ya mbere y’umuceri wo mu rwego rwohejuru, ibishyimbo bya pinto, n’amavuta y’imbuto y’izuba biva mu bahinzi b’abanyamerika, birahabwa amashuri yo mu karere ka Dodoma muri Tanzaniya kandi bifite ubiziranenge nta mapmvu yo kugira impoungenge.”
Usibye gutanga amafunguro afite intungamubiri muri Tanzania, abanyeshuri biga mu bigo birenga 300 , bazanatangiza ubusitani bw’ishuri kandi bige uburyo bwo gusarura amazi y’imvura,iki cyitegererezo cyasubirwamo rwose, iyi gahunda iragaragaza ubushake bw’Amerika mu guteza imbere ubuzima, uburezi, n’amahirwe ku bana ku isi hose.’’
Aya magambo niyo yazamuye impungenge ndetse, biganisha ku mpaka ndende muri Tanzania gusa ubushakashatsi n’ibitekerezo byinzobere mu buzima, byerekana ko guhabwa inkunga y’ibiribwa ari ibisanzwe kandi rimwe na rimwe biba bicyenewe cyane.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryerekana ko Tanzaniya ikeneye ibiribwa byinshi, bitewe n’umuvuduko mwinshi w’abana bafite ubumuga , mu turere tumwe na tumwe kandi ngo aba bana nibo bagomba kwitabwaho ku bigendanye n’imirire cyane cyane ku mashuri.
Ubushakashatsi buherutse gukorwa ku bijyanye n’imirire ya Tanzaniya, 32% by’abana bari munsi y’imyaka 5, barwara imirire mibi idakira , naho 14% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bafite ibiro bike.
Umushinga wo gutanga inkunga y’ibiribwa, ukubiye muri Gahunda ya tanzania izwi nka “Pamoja Tuwalishe (hamwe, reka tubagaburire), ku bufatanye n’ishami ry’ubuhinzi muri Amerika (USDA).
Uyu mushinga ,ugamije gutera inkunga gahunda yo kugaburira amashuri mu turere twa Mara na Dodoma muri Tanzaniya no gufasha mu gushyira mu bikorwa Amabwiriza mashya ya leta yo kugaburira amashuri ya leta.
Binyuze mu mushinga wa “Pamoja Tuwalishe, Umuryango w’isi urateganya gutanga toni 3,830 za toni z’ibiribwa byatanzwe na Amerika, birimo umuceri, ibishyimbo, n’amavuta y’ibimera. Byongeye kandi, amafaranga yatanzwe na USDA azakoreshwa mu kugura toni 1.565 za metero y’ibigori byahinzwe mu karere, ibishyimbo, n’amavuta y’izuba. Ibi biribwa bizahabwa amashuri yo mu turere icyenda hirya no hino muri Mara na Dodoma, bizagirira akamaro abanyeshuri barenga 300.000 babanza ndetse n’ibanze mu mashuri 351.
Uyu mushinga uri muri gahunda ya McGovern-Dole ku rwego rw’Isi ukaba waratangiye gushyirwa mu bikorwa muri Tanzaniya kuva mu 2010 ku nkunga yatanzwe na USDA.
Ubu iyi gahunda iri mu cyiciro cyayo cya kane kandi igamije guteza imbere umutekano w’ibiribwa n’imirire mu bana bageze mu ishuri, mu gihe biteza imbere uburezi no kwitabira ishuri binyuze mu ifunguro ry’intungamubiri.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com