Inkunga zishyigikira Kamala Harriss zikomeje kwisukiranya nyuma yuko Joe Biden akuyemo kandidatire ye mu biyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu
Tariki ya 20 Nyakanga nibwo Perezida wa Amerika Joe Biden yatangaje ko yemeye kuva mu bakandida bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu.Nyuma y’igihe gito atangaje ibi yongeyeho ko ashyigikiye Kamala Harris wari usanzwe amwungirije.
Ibi byashimishije abatari bake aho byagaragajwe n’inkunga zatanzwe mu gikorwa cyabaye kuwa 21 Nyakanga giteguwe n’umushinga w’abagore b’abanyafurika witwa Win With Black Women ngo bashyigikire ibikorwa byamamaza uyu mugore maze hatangwa agera kuri 1,500,000 y’amadorali y’Amerika mu gihe kitageze mu masaha abiri ibi bikorwa bitangiye.
Uyu mugore wabyawe n’umubyeyi w’umuhinde ndetse n’umunyajamaica, yatangiye kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu 2020 ubwo yarasanzwe ari umusenateri nuko aza gutorerwa kuba uwungirije umukuru w’igihugu.
Nyuma yuko Joe Biden akuyemo kandidatire ye kandi akemera gushyigikira uwari umwungirije ku mwanya wa Perzida nibwo Kamala Harriss yahise atangaza ko azahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu ahanganye na Donald Trump ushyigikiwe n’abatari bake kandi avuga ko anejejwe nabyo.
Yagize ati:”ntewe ishema no kuba nshyigikiwe n’umukuru w’igihugu kandi intego yange n’ugutsinda aya matora”.
Kugeza ubu imiryango itandukanye ikomeje kumugirira icyizere kandi ikomeje kumusaba kwemera ko imuha ubufasha n’inkunga.
Cynthia NIYOGISUBIZO