Inkuru y’aklababaro yakwiriye igihugu cyose mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Nzeri ko Umuhanzi Kagahe Ngabo Calvin usanzwe uzwi ku mazina ya ” Young CK” yaba yamaze kwitaba Imana.
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo nyarwanda nka ‘Umugabo’, ‘Umurava’ n’izindi nyinshi,amakuru yamenyekanye ko yaba yamaze kuva ku isi mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Nzeri, bica benshi umugongo.
Inkuru y’urupfu rw’uyu muhanzi yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 18 Nzeri 2023, bikavugwa ko yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 17 Nzeri 2023, icyakora ntiharamenyekana impamvu y’urupfu rwe.
Uwahaye amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru, yavuze ko uyu muhanzi yitabye Imana mu buryo butunguranye ku buryo ngo kugeza ubwo iyinkuru yari irimo gukorwa,hari hatangiye iperereza ngo hamenyekane amakuru y’icyamuhitanye.
Uyu muhanzi wari usanzwe utuye mu Mujyi wa Ottawa mu Gihugu cya Canada, yaherukaga kwitabira igitaramo yahuriyemo na Platini ku wa 2 Nzeri 2023 mu Mujyi wa Montreal.
Umwaka ushize uyu musore yari umwe mu bataramye mu gitaramo The Ben na Nel Ngabo bakoreye mu Mujyi wa Ottawa muri Nzeri, mu gihe ariko nanone muri Nyakanga uyu mwaka yataramye mu gitaramo cya Diamond cyabereye muri uyu mujyi.
Abari bateguye iki gitaramo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaje ko batewe agahinda n’urupfu rw’uyu musore witabye Imana mu buryo butunguranye.
Young CK yamamaye mu ndirimbo “Umugabo” yasohotse mu 2020, iyi yaje kuyisubiranamo n’abahanzi b’amazina akomeye nka Shizzo, Ish Kevin, Bull Dogg, Young Grace, Diplomate n’abandi,yamamaye kandi no muzindi ndirimbo nka “Umurava”.
Uyu musore yitabye Imana afite imyaka 22 y’amavuko, yavuye mu Rwanda mu 2017 ubwo yari agiye kwiga muri Canada akaba ari naho yatangiriye urugendo rwe rwa muzika mu 2019.
Young CK ni umwe mu baririmbye mu gitaramo Platini yakoreye mu Mujyi wa Montreal ku wa 2 Nzeri 2023Nyuma y’igitaramo Young CK yari yafatanye ifoto na Platini,akaba yari umuhanzi w’umunyarwanda gusa wiberaga mugihugu cya Canada ku mugabane wa Amerika.
Niyibigira Schadrack