Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon.Gatabazi Jean Marie Vianney, na ba Guverineri bane b’Intara zose na Meya w’Umujyi wa Kigali bagaragaye mu mwambaro wa Polisi nyuma yo kwitabira amahugurwa y’abayobozi b’inzego z’ibanze.
Ni amahugurwa ari kubera mu Ishuri rya Polisi rya Gishari riherereye mu Karere ka Rwamagana. Muri aya mahugurwa yatangiye tariki ya 23 biteganyijwe ko azasozwa tariki 29 Ugushyingo, akaba yitabiriwe n’abajyanama 17 batorewe kujya mu nama njyanama z’uturere 27, bivuze ko muri aya mahugurwa hitabiriye abajyanama 459.
Biteganyijwe ko aya mahugurwa bazigishirizwamo ibijyanye no kumenya inshingano za buri muyobozi, uko yakorana n’abaturage neza, uko bakorana n’abafatanyabikorwa neza ndetse n’izindi nzego.
Uturere 12 nitwo duherutse kubona abayobozi bashya batuyobora mu gihe utundi 15 hatowe abari basanzwe batuyoboye.