Inama y’Abaminisitiri yatangaje ingamba nshya zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus aho amasaha y’ingendo n’ayo gufungiraho ibikorwa by’abikorera yongerewe ndetse amashuri, insengero n’ubukwe bikaba byakomorewe.
Iyi nama yateranye kuri uyu wa Gatanu yayobowe na Perezida wa Repubulika, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Mu ngamba nshya zatangajwe harimo ko amasaha y’ingendo yongerewe , avanwa saa Moya agezwa saa Mbili ku gihe buri wese agomba kuba yageze mu rugo mu gihe ayo gufunga yavanywe saa Kumi n’Imwe ashyirwa saa Kumi n’Ebyiri za nimugoroba.
Inama y’Abaminisitiri kandi yanzuye ko amashuri yose yaba aya leta n’ayigenga ndetse na za kaminuza afungurwa. Amashuri yari afunze kuva ku wa 18 Mutarama 2021.
Mu bindi bikorwa byakomorewe harimo insengero ndetse n’ubukwe ariko bwashyiriweho amabwiriza yihariye y’abagomba kwitabira iryo sezerana ryaba iribereye mu rusengero no mu buyobozi, hanakumirwa ibirori byo kwiyakira bibukurikira ubukwe(Reception).
Mu gihe byari byitezwe ko ingendo zihuza uturere hagati yatwo n’iziduhuza n’Umujyi wa Kigali zishobora gukomorerwa, Inama y’Abaminisitiri yagumishijeho izi ngamba ariko ishyiraho umwihariko ku bashaka serivisi z’ingenzi zirimo iz’ubuvuzi n’iz’ubukerarugendo.
Biteganyijwe ko izi ngamba zizatangira kubahirizwa mu gihugu hose kuva ku wa 23 Gashyantare mu gihe zizongera kuvugururwa ku wa 15 Werurwe 2021.