Raporo y’ikigo gikora ubushakashatsi yiswe Kivu Security Barometer yo mu mwaka 2021, ivuga hari imitwe irenga 131 ikorera ku butaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi Raporo ikomeza ivuga ko muri iyi mitwe hari igenda isinzira(Irekeraho gukora) uko umwaka uje n’undi ugataha. Iyi Raporo kandi ivuga ko hagati y’umwaka 2020/ 2021 imitwe irenga 19 yasinziriye, ni ukuvuga ko itigeze igaragara mu gikorwa na kimwe cy’ubugizi bwa nabi.
Rwandatribune twifuje kubagezaho imwe mu mitwe yitwaje intwaro ikomeye ikorera mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa Congo , amakuru y’ibanze wayimenyaho n’abayiyobora.
Kugeza ubu uhereye muri Kivu y’Amajyepfo,Kivu y’Amajyaruguru, Ituri, Tanganyika na Kasai n’ahandi habarirwa imitwe yitwaje intwaro, ariko kuri iyi nshuro tugiye kubageza iyi ikurikira.
Muri Kivu y’amajyepfo habarizwa : Maï-Maï Asani, Maï-Maï Mayele,habarizwa kandi Front du Peuple Murundi (FPM). Umutwe wa FPM ugizwe n’inyeshyamba z’Abarundi barwanya Leta ya CNDD FDD. Muri Kivu y’Amajyepfo kandi ni naho habarizwa umutwe wa Force de la Liberation du Rwanda(FLN) uyoborwa na LT Gen Habimana Hamada. Habimana Hamada yungirijwe ku buyobozi bw’uyu mutwe na Gen Maj Antoine Hakizimana (Uzwi nka JEVA) ukunze kwigamba ko ariwe uyoboye igisirikare cyawo akunze kuvuga ko kiri mu ishyamba rua Nyungwe.
Uvuye muri ako gace wegera haruguru uhasanga ,Raïa Mutomboki iyobowe na Eric Badege ,hagakurikiraho inyeshyamba zitwa Alliance pour la Libération de l’est du Congo (ALEC) uyu mutwe uyobowe na Tommy Tambwe.
Hari kandi umutwe wa Mai Mai Nyatura. Muri aka Gace ni naho hakorera inyeshyamba za Forces Nationales de Libération (FNL) ikomoka mu Burundi ikaba iyobowe na Gen Antoine Shuti Baranyanka.
Iyo wegeye haruguru uhasanga Maï-Maï Kifuafua iyi yo iborwa na Col Delphin Baenda , hagakurikiraho undi mutwe washinzwe na Ntambo Ntaberi Sheka amaze gutsindwa amatora y’abadepite muri 2011 muri Walikare yawise Nduma Défense du Congo (NDC).
Si iyi gusa kuko hari na Forces de Défense Congolaise (FDC) iyobowe na Col Luanda Butsi , haza kandi Autodéfense” umutwe urwana na FDLR bivugwa ko ushyigikiwe na Kinshasa, Uyu mutwe kandi ni nawo bivugwa ko warahiriye kuzahangana na FDLR n’indi mitwe y’abanyamahanga kugeza bayikuye ku butaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Uretse Autodefence muri aka gace hari Maï-Maï Zabuloni , iyobowe na Zabuloni, Alliance des Patriotes pour un Congo Libre et Souverain (APCLS) iyobowe na Colonel Janvier Buingo Karairi. Hari kandi Front des Patriotes pour le Changement (FPC) iyoborwa na Kakule Sikula Lafontaine.
Hakurikiraho umutwe wa Force populaire pour la libération du Congo (FPLC) yari yarashinzwe na Gen Ngabo Gad, wafatiwe i Kampala mu 2010, ariko n’ubu ngo ntaho yagiye iracyahari, gusa uyiyobora ubu ntazwi neza.
Iyo ugeze muri Kivu y’Amajyaruguru uhasanga , hari Force Democtarique dela Liberation du Rwanda (FDLR) uyu mutwe uyoborwa na Lt Gen Gaston Iyamuremye wiyita Byiringiro Victor. Uyu Gen Victor ayobora FDLR mu buryo bwa Politiki naho igisirikare cy’uyu mutwe kiyoborwa na Gen Maj Pacifique Ntawunguka, uzwi kumazina ya Omega.
Muri aka gace ni naho hakorera umutwe wa Force Ocuménique pour la Libération du Congo (FOLC) iyobowe na Sultani Selly, bita “Kava wa Selly” ifashwa na Mbusa Nyamwisi wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu wa DRC.
Muri Teritwari ya Rutshuru kandi hanakorera Mouvement du 23 Mars (M23) uyoborwa na Gen Sultani Makenga. Uyu mutwe ninawo uhanganye na Leta ya Congo kugeza ubu.
Muri Teritwari ya Beni hakorera umutwe wa Allied Democratic Forces w’abanya Uganda uyobowe na Musa Baruku , uyu mutwe nawo ukaba ubarizwa mu mitwe y’iterabwoba igendera ku mahame akomeye y’Idini ya Islam.
Iyi mitwe tuvuze haruguru ni imwe mu mpamvu zahagurukije umuryango w’abibumbye wahashize ubutumwa bwabwo bwo kugarura amahoro bwa MONUSCO. MONUSCO inengwa n’abatari bake nk’indorerezi z’ubwicanyi bukorerwa mu maso yabo nyamara ntihagire icyo bakora ngo ubuzima bw’inzirakarengane budakomeza kuhatikirira.
Umuhoza Yves