Ku munsi w’ejo tariki ya 14 ugushyingo 2021 ,intagondwa zishe abajandarume bagerakuri 19 n’umusivile umwe mu majyaruguru ya Burukina Faso
Umuyobozi w’ibiro bikuru yavuze ko iki gitero cyagabwe ku birindiro bya Polisi biherereye Ahitwa Inata,mu gihe Minisitiri w’Umutekano ,Maxime Kone nawe yavuze ko bamwe mu barokotse hamenyekanye aho bari abandi bagishakishwa.
Ibitero by’intagondwa z’abajihadiste zikorana n’imitwe y’iterabwoba ya AIQaida na islam state muri Burukina Faso ,bimaze guhitana abasaga 2000,mu gihe abasaga 1,400,000 bamaze guta ibyabo nk’uko ijwi ry’amerika ribivuga.
Mu cyumweru gishize ,abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi basabye Leta y’iki gihugu guhangana mu buryo bufatika no kurandura iyo mitwe y’Abagizi ba nabi , bavuga ko kandi bashobora kujya mu mihanda bagakora imyigaragambyo yo gusaba ko Perezida Roch Marc Christian Kabore yakwegura ku butegetsi mu gihe nta gihindutse mu bijyanye no kugarura umutekano.
Uwineza Adeline