Intambara ikomeye iri gututumba hagati ya Turikiya na Syria, nk’uko byatangajwe na Perezida wa Turikiya ubwo yemezaga ko agiye gutangiza intambara, kugirango ajye guca intege Abakurude bugarije igihugu cye.
Iki gihugu cya Syria cyenda kugabwaho intambara n’ubundi kimaze imyaka 11 mu ntambara yatangiye ubwo habaga imyigaragambyo yashakaga guhirika Perezida Assad nyamara kubera igihugu cy’uburusiya ntibyabashije kubahira.
Iki gihugu cya Turikiya ubusanzwe kibarizwa mu muryango wa NATO naho Syria ikaba k’uruhande rw’Uburusiya. Iyi ntambara iri gutegurwa na Turikiya biragara ko izaba ibaye akandi gatotsi kaje hagati y’impande ebyiri zihanganye, arizo Amerika n’Uburusiya, ndetse bamwe mubakurikiranira hafi ibyapolitiki mpuzamahanga bavuga ko ubu ari ubushotoranyi bweruye buri gutegurwa na Turikiya.
Hari hamaze igihe havugwa cyane intambara iri hagati y’Uburusiya na Ukraine ndetse n’abashyigikiye impande zombi.iyi ntambara Perezida Erdogan yemeje ko azinjiramo atabimenyesheje Amerika, nyamara isi yose izi neza ko NATO iyobowe na Leta zunze Ubumwe z’Amerika,bivuze ko umwe mubagize NATO iyo agize ikibazo agomba gutabarwa na bagenzibe byanze bikunze.
Intego nyamukuru y’iyintambara Erdogan ashaka gutangiza muri Syria ngo ni uko yifuza guca intege abarwanyi b’Aba Kurdes avuga ko bugarije igihugu cye.aba barwanyi baherereye mu Majyaruguru y’igihugu cye ngo babangamiye abaturage be. Mu migambi ye harimo ko narangiza kubigizayo, abatuye igice cy’amajyaruguru y’igihugu cye bazaba batekanye.
Ku rundi ruhande ariko abakurikirana ibye bavuga ko afite undi mugambi wo kongera kwigarurira imitima y’abaturage be bari baragabanyije urukundo bari bamufitiye.
Ikindi Perezida wa Turikiya agamije ni ukugira ngo aho azirukana bariya barwanyi azahatuze impunzi z’Abanya Syria zahunze igihugu cyazo zikaza gutura mu bindi bice bya Turikiya.
Recep Tayyip Erdogan yagize ati: “Kwihangana kwacu kwageze ku iherezo. Ibitero turabitangiza bidatinze.”
Agace Turikiya ishaka kwigarurira kayoborwa n’ishyaka PYD iri rikaba ari ishyaka ryatangiye kurwanya Leta ya Ankara guhera mu mwaka wa 1980.
Kuba Leta zunze ubumwe z’Amerika zitazamenyeshwa ibya biriya bitero bya Turikiya ngo igire icyo ibivugaho bishobora kuzayirakaza kuko isanzwe ifasha abarwanyi Erdogan ashaka kurasa.
Ibafasha mu rwego rwo kugira ngo nabo bayifashe kurasa abarwanyi ba Al Qaeda bakorera muri kariya gace biyise Daech.
Ni abarwanyi bafasha Amerika kubuza ko Islamic State yakongera kuzura umutwe muri kariya gace gahuza Syria na Iraq.Ku rundi ruhande ariko, Erdogan yavuze ko azarasa bariya barwanyi uko byagenda kose.
Ubwo yari akubutse muri Azerbaïdjan yagize ati: “Ese Amerika itagize icyo ikora mu kurwanya iterabwoba twabigenza gute? Ni ngombwa ko abantu birwanaho rero.”
Icyakora kugeza ubu ntamunsi cyangwa isaha uyu mu Perezida yatangaje wo gutangiriraho urugamba.
Umuhoza Yves