Muri Kanama 2022 nibwo hateganyijwe amatora y’umukuru w’igihugu muri Kenya, William Ruto usanzwe ari visi Perezida wa Kenya ni umwe mu bakandida bagomba guhatana muri aya matora. Gusa hashize igihe hari amakimbirane hagati ya William Ruto na Perezida Uhuru Kenyata ashingiye ku kuba amatora Uhuru Kenyata atagomba kwiyamamazamo kuko manda ze zarangiye ashobora kuzashyigikira Raila Odinga wahoze atavuga rumwe n’ubutegetsi.
Uhuru Kenyata asanzwe aturuka mu bwoko bw’Abakikuyu mugihe William Luto akomoka mu bwoko bw’Aba -Kalenjin. Mu matora y’umukuu w’igihugu yabaye Muri Kenya aba bagabo bombi bashyize hamwe bumvikana kurangiza ikibazo cya Politiki ishingiye ku moko yatumye hakunda kubaho imvururu mu baturage ba Kenya ndetse abantu basaga 1000 baguye muri izo mvururu mu matora yo mu mwaka wa 2OO7.
Icyo gihe uhuru na Ruto bahamagajwe n’urukiko rwa ICC/PI kuko bashinjwaga kuba banyirabayazana bizo mvururu ariko nyuma yo kwisobanura urukiko ruza kubagira abere .
Abanyakenya benshi bari bafitiye ikizere ubumwe bw’aba bagabo bakomeye muri politike ya Kenya ariko ibiri kuba muri politiki ya Kenya muri ibi bihe bikomeje kugaraza ko uwo mubano wa Uhuru Kenyata Na William Ruto utangiye kwerekeza aharindimuka
Ese barapfa Iki?
Mugihe amatora yegereje umubano wa Kenyatta na Ruto watangiye gusenyuka,ubu Kenyata akaba abanye neza n’uwahoze ari Mukebawe muri politiki Raila Odinga.
Byatangiye mu mwaka wa 2018 ubwo uhuru Kenyata yinjizaga ishyaka rya Raila Odinga wo mu bwoko bw’aba Luwo mu ihuriro ishyaka rye risanzwe rihuriyemo n’irya William Ruto.
Muri uyu mwaka Raila Odinga na Uhuru Kenyata bifuje ko habaho impinduka mu Itegekonshinga rya Kenya mu Nyandiko bise “ Building Bridges Initiative ibintu byababaje William Ruto ndetse anabyamaganira kure.
Gusa Urukiko Rukuru rwa Kenya rwahagaritse Guverinoma kwemeza uwo mushinga maze nayo irajurira kugeza ubu rukaba rukigeretse.
Mu gihe William Ruto yakomeje ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe umwaka utaha , uhuru Kenyata yagiye abyamagana avuga ko bishira mu kaga igihugu kubera icyorezo cya coronavirusi.
Muri Nyakanga 2021 William Ruto yagiye muru zinduko bwite muri Uganda abonana na Perezida Museveni. Icyo gihe Byaketswe ko yari agiye gusaba ubufasha n’inama kwa Museveni kugirango arebe uko yazatsinda amatora yo mu 2022. Perezida Museveni mu Mu kwisobanura yavuze ko guhura ana Ruto byari gusa ukubonana kw’abayobozi baturanye ariko iyo mvugo ya Museveni yakomeje gukemangwa n’uruhande rwa Uhuru Kenyata kandi byari bisanzwe bizwi ko Museveni ari inshuti ye muri politiki
Gusa kugeza ubu ntibirajya ahagaragara neza niba William Luto ashaka ko Museveni amufasha kwigaranzura Kenyatta n’uwo ateganya gushyigikira mu matora ateganyijwe mu 2022.
Ikizwi n’uko William Ruto yabujijwe kurira indege ngo asubire muri Uganda kubonana na Museveni.
Ku kibuga k’Indege i Nairobi William Ruto usanzwe yungirije Kenyatta yarasuzuguwe cyane birangira abujijwe kujya mu rugendo bwite muri Uganda.
Hategekimana Claude